• Sat. Sep 7th, 2024

Igiterane cyari i Nairobi mu gihugu cya Kenya ngo cyaba cyasenyaguye icyo bita “Akagara.”

Share with others

Igiterane cyari i Nairobi mu gihugu cya Kenya ngo cyaba cyasenyaguye icyo bita “Akagara.”

Ni igiterane cyari cyateguwe na CBRK(Community Banyamulenge Refugee Kenya), aho cyatangiye ku wa Gatanu tariki ya 19/07/2024, kiza gusozwa aharejo ku Cyumweru, nk’uko twabyiganiwe kuri Minembwe Capital News n’umwe mu bayobozi bateguye iki giterane.

Nk’uko biri iki giterane cyari gihagarariwe n’Aba-Chairman b’Abanyamulenge bagize uturere twose twa Nairobi.

Insanganyamatsiko yacyo ikaba yari ikubiye mu ijambo rya nditse mu Ngoma ya Kabiri ku isura yayo ya 7:14, haravuga ati: “Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu. “

Muri iki giterane abavuga butumwa bacyo bari Bishop Rutebuka na Apôtre Christophe waje ava mu Rwanda. Minembwe Capital News yabwiwe ko habaye gusenyagura Akagara, ndetse ko n’abahoraga batinya ku kavuga bavuye muri iki giterane batinyutse.

Ubuhamya MCN yahawe bugira buti: “Twahoraga dutinya kuvuga Akagara, ariko igiterane cyadutinyuye. Byari bicika. Ubu ibintu byose ko biravugwa mu mazina.”

Ndetse kandi amacakubiri yarangwaga muri CBRK yarangiye, bityo ngo haba guhindukirira kwa magana Akagara.

Ati: “Mu gihe muri CBRK amacakubiri yarangiye, harakurikiraho gukorera hamwe mu kurwanya Akagara, kandi ubu turi kwizerana, tugiye gusenya Akagara burundu.”

Mu nyigisho zatanzwe na Apôtre Christophe yavuze ko “Akagara ari icyorezo cyaje mu Banyamulenge, ndetse ahamya ko igihe kigeze kugira ngo Abanyamulenge basenyere ku mugozi umwe, maze basenye Akagara burundu.”

Undi nawe waje ava mu Bijabo uzwi kw’izina rya Chiza, nawe yasabye Abanyamulenge kubakira hamwe maze bagasenya icyatekereza cyose ku batandukanya harimo Akagara.

Yanavuze ko “Akagara ari agatsiko karimo Abanyamulenge bake badashaka ko Abanyamulenge bo kw’irwanaho, nk’uko Twirwaneho yabayeho kugira ngo irinde ubwoko bwabo bw’Abanyamulenge.”

Yakomeje avuga ko “Aka Kagara karimo n’abamwe mu Banyamulenge bakora muri leta ya Kinshasa. Aba rero, batinya gucyaha leta ku bugome ikorera Abanyamulenge, ndetse n’Abatutsi bose muri rusange.”

Yashimangiye ibi avuga ko “Aka Kagara katemera ko leta iri mubasenye imihana y’Abanyamulenge ndetse kandi ngo ntikemera ko Abanyamulenge benshi bishwe n’ingabo za RDC.

Uretse ibyo ngo ntikemera kandi ko Abanyamulenge bafunzwe bazira ubwoko bwabo.

Tubibutsa ko iki giterane cyarimo abatumirwa batandukanye by’umwihariko Abayumbe ba Nairobi, n’abashitsi bandi bavuye mu gihugu cy’u Rwanda baje bahagarariwe n’umuyobozi wa Mutualite y’Abanyamulenge yo muri icyo gihugu, Jules Rutebuka, akaba nanone yari yaherekejwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Iki giterane kibaye icya mbere mu mateka y’Abanyamulenge kivuze hejuru ya Kagara n’ububi bwako.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.