• Tue. Sep 17th, 2024

Igisirikare cy’u Burusiya cyongeye kugaba ibitero bikomeye muri Ukraine.

Share with others

Igisirikare cy’u Burusiya cyongeye kugaba ibitero bikomeye muri Ukraine.

Ni amakuru yatangajwe n’abategetsi bo muri Ukraine, aho bavuga ko u Burusiya bwabagabyeho ibitero bikomeye hifashijijwe indege zitagira abapilote zizwi nka drone, ariko inyinshi murizo drone ngo ntizagira byinshi zangiriza muri iki gihugu.

U Burusiya bumaze iminsi bwarongereye ibitero bugaba muri Ukraine cyane cyane nyuma y’uko icyo gihugu kigabye igitero gikaze mu gace ka Kursk mu Burusiya, ndetse aka gace zikaza ku kigarurira.

Ibitero by’u Burusiya byanagabwe mu mujyi wa Lviv uri hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Pologne isanzwe iri mu muryango wa NATO. Ni ibitero byatanze ubutumwa kuri Ukraine ko mu gihe yakomeza kurasa mu Burusiya, bishobora kuyigiraho ingaruka zikomeye.

Ku rundi ruhande, Ukraine iri gusaba guhabwa intwaro zirasa kure, aho yifuza guhabwa izirasa mu birometero 300, ibyayibashisha kurasa imbere mu Burusiya mu buryo bwisanzuye.

Ibihugu birimo Amerika byakomeje kwamagana uwo mugambi ahanini kubera gutinya ingaruka z’icyo cyemezo, gusa mu minsi ishize byatangiye kwerekana ubushake bwo kumva icyifuzo cya Ukraine.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *