• Tue. Sep 17th, 2024

Icyatumye umugaba w’ingabo za Ukraine zirwanirira mu kirere yirukanwa cyamenyekanye.

Share with others

Icyatumye umugaba w’ingabo za Ukraine zirwanirira mu kirere yirukanwa cyamenyekanye.

Umukuru w’igihugu cya Ukraine, Volodymyr Zelensk, yirukanye umugaba w’ingabo z’iki gihugu cye zirwanira mu kirere, Gen Nikolay Oleshchuk, nyuma y’impanuka y’indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-16.

Amakuru yemeza ko iy’i ndege ya F-16 ikorwa n’uruganda Lockheed Martins rw’Abanyamerika yahanutse tariki ya 26/08/2024, ipfiramo umupilote wayitwaraga uzwi nka “Aleksey Moonfish Mes.” Gusa uburyo iyo ndege yahanutsemo ntibivugwaho rumwe, kuko amakuru yagiye avugwa ko yahanuwe n’ibitero by’ingabo za Barusiya abandi bakabivuga ukundi.

Ariko Igisirikare cya Ukraine ubwacyo cyatangaje ko iyi ndege yahanutse ubwo yari ivuye guhangana n’ibitero bya misile na drones by’ingabo z’u Burusiya, kandi ngo yahanuyemo misile zitatu na drone imwe, nk’uko byavuzwe n’igitangaza makuru cya BBC.

Ku rundi ruhande umwe mu badepite ba Ukraine, witwa Mariana Bezuglaya, we yemeje ko iyi ndege yahanuwe n’ingingo za Ukraine zikoresha imbunda ya “Patriot,” ubwo zari mu myitozo.

Amagambo ya depite mu nteko ishinga amategeko yababaje Gen Oleshchuk, ku munsi wejo hashize, aho yanahise amuteguza ko ashobora kugezwa mu rukiko, agasaba imbabazi ingabo za Ukraine ku bwo kuba igikoresho cyo gutesha agaciro ubuyobobozi bwazo.

Umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine, Gen Aleksandr Syrky, yatangaje ko umugaba w’ingabo zirwanirira mu kirere wagateganyo guhera ku munsi w’ejo hashize tariki ya 30/08/2024, ari Lt Gen Anatoly Krivonozhko.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *