• Sun. Sep 15th, 2024

Ibyo wa menya ku mirambo ibiri ya Wazalendo yatoraguwe i Masisi.

Share with others

Ibyo wa menya ku mirambo ibiri ya Wazalendo yatoraguwe i Masisi.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/09/2024, mu gace kamwe ko muri teritware ya Masisi hatoraguwe imirambo ibiri ya Wazalendo, bikekwa ko yishwe mu mirwano yo mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa Kabiri. Ubwo Wazalendo basubiranagamo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ahitwa i Kaniro niho hatoraguwe iyi mirambo ya Wazalendo, hakaba haherereye muri Grupema ya Buoba, teritware ya Masisi muri Kivu Yaruguru.

Aha muri aka gace ka Kaniro, ahagana mu masaha y’ijoro ryo ku wa mbere w’iki Cyumweru, habereye urugamba rwari rushyamiranije imitwe ibiri ya Wazalendo, umwe uyobowe na Gen Mutayomba n’undi urebwa na Gen Autoproclame Kigingi Kigero.

Uru rugamba rwo gusubiranamo kwa Wazalendo, rwaje kurangira amazu y’abaturage 46 yo muri aka gace ka Kaniro, aho Gen Kigingi Kigero yari ayoboye bayahaye inkongi y’umuriro arashya arakomgoka.

Usibye amazu 46 yahiye, hari n’abaturage bakomerekeye muri iyi mirwano. Muri iki gitondo ho, hatoraguwe imirambo ibiri.

Amakuru ava muri ako gace, avuga ko ko iyi mirambo yasanzwe itobaguwe n’amasasu, bigakekwa ko yarasiwe muri iyo mirwano cyangwa yarishwe nyuma yabwo. Byanavuzwe ko yari iyo mu barwanyi bo mu mutwe uyobowe na Gen Kigingi Kigero.

Iyi mirwano kandi yatumye abaturage bahunga ku bwinshi, nk’uko Sosiyete sivile yo muri ibyo bice yabitangaje.

Uyoboye Sosiyete sivile yo muri Grupema ya Buoba yamaganye iyi myitwarire ya Wazalendo yongeye gutuma abaturage binjira mu bihe byo guhunga, ndetse anasaba ko Guverinoma ya Kinshasa yogira icyo ikora kugira ngo ihoshye aya makimbirane mu rwego rwo gufasha kugarura ituze muri ibyo bice.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *