• Tue. Sep 17th, 2024

Ibyo wa menya ku kiganiro mpaka cya mbere cyahuje Trump na Harris Kamala.

Share with others

Ibyo wa menya ku kiganiro mpaka cya mbere cyahuje Trump na Harris Kamala.

Ni abakandida ku mwanya wa Perezida muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Harris Kamala w’umudemokorate na Donald Trump w’umurepubukikani bahuriye mu kiganiro mpaka aho buri wese yagerageje kugaragariza Abanyamerika icyo azabakorera baramutse bamutoye.

Muri iki kiganiro mpaka cyabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennsylvania cyayobowe n’abanyamakuru ba televisiyo ABC.

Iki kiganiro cyabereye neza mu nzu yitiriwe inteko nshinga mategeko, ikaba yarayobowe n’abanyamakuru.

Impaka z’aba bakandida ku mwanya wa Perezida, ikiganiro cyabo cyibanze ku ngingo z’ubukungu, uburenganzira bwo gukuramo inda ibijanye n’abimukira bambuka umupaka na Megizike binjira muri Amerika.

Iki kiganiro kikaba cyarabaye ku nshuro ya mbere . Visi Perezida Harris Kamala yari amaze igihe muri iyi leta ya Pennsylvania yitegura iki kiganiro mpaka. Ku ruhande rwa Donald Trump ni ku nshuro ya Gatatu yitabiriye ibi biganiro mpaka bihuza abakandida.

Ku ikubutiro abakandida bombi babujijwe imigambi yabo ku bijanye n’ubukungu mu gihugu. Visi Perezida Harris yahise ashinja uwo bahanganye Donald kuba yarasize yubitse ubukungu bw’igihugu ubwo manda ye yari irangiye. Yagize ati: “Reka tuvuge ku byo Donald yadusigiye. Yadusigiye ubushomeri bukabije, Donald yadusigiye icyorezo cyatikije imbaga mu buryo butarabaho mu myaka ishize. Donald yasize agabye igitero gikomeye kibasiye inzego z’igihugu na Demokarasi yacu kuva igihugu kivuye mu ntambara yo gusubiranamo y’abanyamerika. Icyo twakoze tugeze ku butegetsi n’ugukubura uwo muhanda yadusigiye.”

Mu ku musuzibiza, Donald yashinje ubutegetsi Kamala abereye visi Perezida gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati: “Buri muntu arabizi ko mu by’ingenzi nzakora ni ukugabanya imisoro, nkubaka ubukungu budadiye butajegajega nk’uko nabikoze bwa mbere. Twari dufite ubukungu bukomeye bwakubiswe hasi n’icyorezo. Icyorezo kitigeze kibaho kuva mu 1917 cyaguyemo abantu 100. Igihugu cyari kitarahura n’ibibazo nk’ibyo . Ariko twabyitwayemo neza tubasigira ubukungu buhagaze neza.”

Iki kiganiro cyakozwe mu gihe hasigaye amezi atageze muri abiri ngo amatora abe.

Indi ngingo yatinzweho cyane ni ikibazo cy’abimukira, aho Donald wabayeho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko abimukira binjira muri iki gihugu banyuze Inzira zitemewe n’amategeko bakomeje kwisuka muri Amerika banyuze ku mupaka wa Megizike. Kuri iyi ngingo Donald yashinje visi Perezida Harris ko afite uruhare rukomeye mukudashakira umuti icyo kibazo cy’abimukira benshi yavuze ko baza mu gihugu gukora ibyaha no guteza akaduruvayo.

Trump yagize ati: “Icyo bakoze muri iki gihugu ni amahano, ubwo bemeraga miliyoni yabo bantu kwinjira mu gihugu. Ndebera ibirimo kuba mu mijyi hano muri Amerika. Hari imijyi idashaka kubivugaho. Urugero mu mujyi wa Springfield abo bimukira bararya imbwa n’injangwe z’abantu bahasanze. Ibi ni bintu birimo kuba mu gihugu cyacu kandi birabaje.”

Kamara Harris mu kugusubiza iki kibazo, yavuze ko hari umushinga wari wateguwe ugamije gutanga umuti ku bibazo by’abimukira, kandi ushyigikiwe n’amashyaka yombi mu gihugu.

Agaragaza ko uwo mushinga waje kuburizwamo kubera Trump yasabye Abarepubulikani mu nteko ishinga amategeko kutawushigikira.

Yagize ati: “Uwo mushinga wari kuduha uburyo n’ubushobozi bwo guhangana n’abanyabyaha bambukiranya imipaka, bagurishya imbunda mu buryo bwa magendu. Uzi icyabaye Trump yafashe telephone ahamagara bamwe mu badepite abategeka kwica uwo mushinga w’itegeko. Icyo ibyo bivuze nuko yahisemo kwirengagiza ikibazo aho kugikemura.”

Izindi ngingo zaganiriweho muri iki kiganiro harimo politiki mpuzamahanga zibanze cyane ku ntambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Harris yavuze ko Amerika izakomeza ubufatanye bwa hafi n’abanywanyi bayo bo ku mugabane w’uburayi anasaba ko habaho agahenge abafashwe bunyago bakarekurwa, mu gihe Trump we ashyigikira ko intambara ihita ihagarara burundu.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *