• Mon. Sep 16th, 2024

Ibyo wa menya ku giterane kidasanzwe kiri gutegurirwa i Nakivale cya EBNEZER WORSHIP MINISTRY.

Share with others

Ibyo wa menya ku giterane kidasanzwe kiri gutegurirwa i Nakivale cya EBNEZER WORSHIP MINISTRY.

Ni igiterane giteganywa kuzaba iminsi itatu, aho kizatangira tariki ya 30-31/08, ki kazarangira ku itariki ya 01/09/2024, nk’uko ibi twabyiganiwe n’umuyobozi mukuru wa Ebenezer Ministry, ari nawe uri gutegura iki giterane kidasanzwe, bwana Fabrice Bukuru Nsengiyumva.

Avuga ko iki giterane ko kizabera ku itorero rya Philadelphia All National Assemblies, rifite icyicaro muri Quartier ya Nyarutarama, agace gaherereye neza na neza hafi n’Inyanja ya Nakivale mu majyepfo y’igihugu cya Uganda.

Insanganyamatsiko nkuru y’iki giterane ikubiye muri Yohana 9:4-5, igira iti: Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.
Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi.”

Abashitsi b’imena muri iki giterane, nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bw’amashusho, barimo umushumba, Reverend Byicyaza na Rev-Ndayishimiye, aba akaba ari bo bazabwiriza ubutumwa bwiza. Muri ubu butumwa bw’amashusho kandi bugaragaza ko hari abandi bashitsi bazaba barimo Ev-Basabwa, Ev-Jule Setuza, ndetse n’abandi barimo abacuranzi bakomye, nka Daudi, Prince, Koffi, Ngarura n’abandi.

Umuyozi mukuru wa Ebenezer Worship Ministry, yababwiye kandi Minembwe Capital News ko “iyi minisiteri(ministry) ari itsinda ry’Abaramyi kandi ko intego yabo nyamukuru ari uguhuza imbaraga maze ngo bakamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.”

Yanavuze kandi ko iyi minisiteri imaze igihe kingana n’amezi umunani itangiye, ikaba imaze kugira amashami ku migabane itandukanye yo ku Isi. Ishami rimwe riherereye Amerika, Mbarara arinaho hari icyicaro gikuru, Nakivale na Kenya ariko ko bakomeje kwagura.

Usibye iki giterane bari gutegura i Nakivale, hari ibindi iyi ministry yagiye ikorera ahandi hatandukanye.

Bityo bakaba bakanguriye abantu bose bahaswe n’umwuka wera kuzacyitabira, ngo kuko kizaba kirimo amavuta y’Imana, udasize ko Imana izagikoreramo ibitangaza.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.