• Tue. Sep 17th, 2024

I Masisi habereye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Share with others

I Masisi habereye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Ni byatangajwe n’umutwe wa M23 , binyuze mu nyandiko umuvigizi wayo mu bya politiki yashyize hanze akoresheje urubuga rwa x, avuga ko ingabo za FARDC n’abambari bayo bagabye ibitero simusiga mu baturage baturiye uduce two muri teritwari ya Masisi.

Nk’uko izi nyandiko umuvigizi wa M23 yashyize hanze zibisobanura, nuko ibi bitero by’ihuriro ry’ingabo za RDC, byagabwe mu baturage baturiye i Nyamitabo ho muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu Yaruguru.

Yavuze ko ibi bitero byangirije byinshi ngo bisenya n’ibikorwa remezo byo muri aka gace, harimo ko byakunduye inyubako zirimo n’izamashuri ndetse kandi byangiriza n’imirima y’abaturage.

Inyandiko za Lawrence Kanyuka zikomeza zivuga ko ibi bitero bitagabwe gusa mu gace ka Nyamitabo ko hubwo byanagabwe no mu nkengero zaka gace.

Asobanura ko ibi bitero ari ubugome bukabije, bukorerwa abasivile kandi ko bukorwa n’ihuriro ry’ingabo zirwanira u butegetsi bwa Kinshasa, ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR na SADC.

Kanyuka kandi yaboneyeho ku menyesha ko AFC ibarizwamo n’umutwe wa M23 izakomeza gahunda yayo yo kurinda abaturage no kubarwanirira, ndetse no kwirukana ingabo za FARDC mu rwego rwo guha agaciro abaturage.

MCN yamenye amakuru ko umutwe wa M23 wasubije inyuma ibyo bitero byari byagabwe i Nyamitabo, mu masaha y’i gihe cy’igitondo cy’uyu munsi. Ubu impande zombi zikaba zikomeje kurebana ayingwe.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *