• Sun. Sep 15th, 2024

Havuzwe ibikekwa k’uburozi bwa tahuwe mu biro bya minisitiri w’ubutabera muri RDC.

Share with others

Havuzwe ibikekwa k’uburozi bwa tahuwe mu biro bya minisitiri w’ubutabera muri RDC.

Ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’ibiro bya minisiteri y’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, byatangaje ko mu biro bya minisitiri Constant Mutamba hatahuwe uburozi bikekwa ko bwashyizwemo n’abari bashaka kumwica.

Aya makuru, ibiro bya minisitiri w’ubutabera byayashyize hanze kuri uy’u wa Gatatu tariki ya 04/09/2024, bisobanura ko ibyo byemejwe n’ishami rya polisi ya RDC rishinzwe gusuzuma uburozi.

Ibi biro kandi, byasobanuwe ko ubu burozi ari agafu k’umweru kanyanyagijwe ahantu hatandukanye, harimo kumeza, ku ntebe, kuri clavier ya mudasobwa, ku mashini itanga umuyaga, munsi ya tapi no mu mpapuro.

Ikindi cyagaragaye muri ibi biro ngo ni amazi yamenwe mu mashini ikonjesha ibiribwa n’ibinyobwa nayo bikekwa ko ari uburozi, ndetse ngo no mu misarani hamishijwe imyuka ikarishye.

Ibi biro byakomeje bivuga ko abantu benshi babikoreramo babyinjiyemo mu gihe hari hashyizwemo ubu burozi basumwe n’abaganga, bigaragara ko barozwe, kuri ubu bakaba bari kuvurwa.

Gusa, ibi biro byashyize aya makuru hanze, ntibatangaje uwari wazanye ubwo burozi, ndetse kandi nta ni cyavuzwe ko hoba hari gukorwa iperereza kugira ngo hafatwe abazanye iryo shyano mu biro bya minisitiri w’ubutabera, usibye ko byatangaje ko abazanye ubu burozi bashakaga kwica minisitiri Constant Mutamba.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *