• Tue. Sep 17th, 2024

Havuzwe amakuru mabi avuga ko minisitiri w’ubutabera muri RDC yafashwe n’uburozi.

Share with others

Havuzwe amakuru mabi avuga ko minisitiri w’ubutabera muri RDC yafashwe n’uburozi.

Ni amakuru avuga ko minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yafashwe n’uburozi buheruka gutegwa mu biro bye biherereye ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.

Aya makuru yatangajwe n’umwe mu bakozi bahora hafi ya minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba, aho yasobanuye ko uyu minisitiri yafashwe n’uburozi buheruka gutegwa aho akorera akazi, nyuma yaho hasohotse ibyavuye mu isuzuma ry’abaganga.

Yagize ati: “Ibyavuye mu isuzuma ry’abaganga, byaje ku wa Gatandatu. Byagaragaye ko uburozi bwamufashe, kandi ateganya gufata ingamba zikomeye mu kwiyitaho.”

Yanavuze ko minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba yamaze guhabwa abaganga bo gukomeza kumukurikirana, kandi ko nibiba ngombwa azajyanwa kuvurirwa mu mahanga.

Ahagana tariki ya 04/09/2024, umuyobozi w’ibiro bya minisiteri w’ubutabera yatangaje ko ubwo burozi bwari ubw’ifu yarifite ibara ry’umweru. Iy’ifu ikaba yaragiye inyanyagizwa ahantu hatandukanye nko kumeza, clavier ya Computer, ku mashini itanga umuyaga, munsi ya tap no mu mpapuro.

Ikindi cyagaragaye muri ibi biro nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura, harimo amazi yamenwe mu mashini ikonjesha ibiribwa n’ibinyobwa bikekwa ko ari uburozi, ndetse ngo no mu misarani.

Uyu muyobozi yasobanuye ko abantu benshi bakorera muri ibi biro bakorewe isuzuma n’abaganga bigaragara ko barozwe.

Hari gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’iki gikorwa cyo kuroga abakorera mu biro bya minisiteri y’ubutabera.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *