• Wed. Sep 18th, 2024

Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y’umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.

Share with others

Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y’umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.

Ni muri iri joro ryakeye, rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/09/2024, Inkongi y’umuriro yadutse i Bukavu ku murwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo, yica abantu batandatu bo mu muryango umwe, itwika n’inyubako zitandukanye zo muri uyu Mujyi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Kugeza ubu nta kiramenyekana cy’aba cyateye iyi nkongi y’umuriro kwaduka muri aka gace kugeza aho itwika n’inyubako ikica n’abantu.

Sosiyete sivile yo muri komine i Banda ho mu mujyi wa Bukavu, ari naho habereye iki kibazo, yatangaje ko iyi nkongi y’umuriro yishe abana bane n’ababyeyi babo babiri(umugabo n’umugore).

Aba bana bishwe n’inkongi y’umuriro, umukuru muri bo yari afite imyaka icumi n’ibiri y’amavuko, mu gihe umuhererezi yari umwana w’imyaka itatu. Abandi bose bari munsi y’imyaka 10 kugeza kuri 5.

Aya makuru anavuga ko umubyeyi wabo umwe yari asanzwe ari umupolisi wa Leta ya Kinshasa, ndetse bikavugwa ko yakoreraga akazi kuri sitasiyo ya Polisi iherereye i Panzi. Ubwo uyu muriro wadukaga yarikumwe n’umugore we ndetse n’abana.

Sosiyete sivile yatangaje kandi ko, uyu muriro utishe abantu gusa, hubwo ko watwitse n’inyubako z’ishuri ryo muri aka gace ka i Banda, utwika n’itorero ryaraho hafi n’ubwo hatatangajwe itorero iryariryo.

Tubibutsa kandi ko no ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 12/09/2024, abandi bantu babiri bahasize ubuzima nyuma yuko inkongi y’umuriro yatwitse amazu mu bice byo muri teritware ya Walungu ho muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *