• Mon. Sep 16th, 2024

Hatanzwe inama, ku biganiro binyuzwa ku mbuga nkoranya mbaga, zikoreraho Abanyamulenge.

Share with others

Hatanzwe inama, ku biganiro binyuzwa ku mbuga nkoranya mbaga, zikoreraho Abanyamulenge.

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranya mbaga zikoreraho Abanyamulenge, zikomeje kunyuzwaho ibiganiro bitandukanye, byatumye bwana Gabriel Nshimiye agira icyo abivugaho, aho yavuze ko “yasanze ibyo biganiro atari ibisanzwe ko ahubwo ari intambara ikomeye, kandi ko igomba kubona abayitsinda.”

Yagize ati: “Dufite intambara y’amagambo, kandi iyo ntambara ikorerwa ku mbuga nkoranya mbaga. Iy’i ntambara igomba kubona abayitsinda, kandi i karwanirwa n’ubundi harya yatangiriye.”

Yavuze ko ibivugirwa ku mbuga nkoranya mbaga, bifite uburemere bwabyo, kandi bwihariye; yatanze urugero agira ati: “Hari umuntu wafashe ifoto y’undi muntu, ayandikaho ibyo yavuga ga ko nyiri foto ari we wa bitangaje. Ariko ntibyari ukuri, kuko nta kimenyetso yagaragaje kigaragaza ko ari uwo mugenzi we wabyanditse, byari byo yahimbye, ndetse yaje no kubazwa ikigaragaza ko ari mugenzi we, abi burira igihamya; biramucanga.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo rero, uwo muco ukomeje gutyo, byozatugezahe? Ubundi se bimaze iki kuvuga ibyo utazi? Ese ubundi byungura iki, nta nakimwe!”

Gabriel yanavuze ko abantu bari bakwiye kwiga gutuza no kuvuga make, kuko kuvuga menshi harigihe usanga usenye byinshi kuruta uko wa bitekerezaga. Anavuga kandi ko igihe unenze umuntu ugomba kugaragaza ikibi yakoze, kandi ukirinda ku muhimbira ibinyoma.

Yakomeje avuga ko mu gihe utanga ibitekerezo ukwiye kwirinda gutukana. Agaragaza ko gutukana atari umuco w’imfura, ndetse avuga ko intwari idatukana hubwo ko ikwiye gukora ibitundukanye n’abandi.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.