• Tue. Sep 17th, 2024

Hatangajwe icyatumye ingabo za Kenya zongera koherezwa mu Burasirazuba bwa RDC.

ByBruce

Aug 30, 2024 #Ingabo za Kenya, #Rdc
Share with others

Hatangajwe icyatumye ingabo za Kenya zongera koherezwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni byatangajwe n’u butegetsi bwa Kinshasa, binyuze kuri minisitiri wayo w’ubabanye n’amahanga, aho yasobanuye ko ingabo za Kenya zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo zifatanye na Monusco kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Abasirikare ba Kenya bageze ku butaka bwa RDC tariki ya 24/08/2024. Izi ngabo akaba ari zo mu mutwe ushinzwe ubutabazi bwihuse uzwi nka KENQRF.

Ibiro by’ingabo za Kenya byasobanuwe ko aba basirikare boherejwe mu Burasirazuba bwa RDC ziyobowe na Lt Col Simon Seda, kandi bivuga ko bagiye kwifatanya n’ingabo z’u muryango w’Abibumbye zizwi nka Monusco, mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Bamwe mu Banyakengo bagaragaje ko batishimiye kubona ingabo za Kenya mu Burasirazuba bwa RDC, bitewe ahanini no kuba bari baranenze umusaruro wazo ubwo zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba.

Sosiyete sivile ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ku munsi w’ejo hashize yashinje ingabo za Kenya gukorana n’umutwe wa M23 mu gihe zari mu butumwa bwa EAC.

Yatangaje ko itemera kuba abasirikare ba Kenya basubiye mu gihugu cyabo, isobanura ko ingabo z’amahanga zenyegeza ubugizi bwa nabi, inavuga kandi ko tariki ya 2/09/2024 abagize Sosiyete sivile bazakora imyigaragambyo isaba ko izi ngabo za Kenya zasubira mu gihugu cyabo.

Minisiteri y’ubanye n’amahanga ya RDC yasobanuye ko mu rwego rwo kongera imbaraga umutwe w’ingabo zidasanzwe za MONUSCO (FBI); mu 2019 Kinshasa yasabye ibihugu by’inshuti kohereza abasirikare mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyabo, Kenya na Népal byemeza gutanga uyu musanzu.

Yasobanuye ko ingabo za Kenya zatangiye koherezwa muri RDC mu 2020, zisimburana mu bihe bitandukanye, kandi ko zafashije FIB kugera ku ntego zayo zo guhangana n’ibibangamiye umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC.

Iy’i minisiteri yavuze ko umutwe w’ingabo wa QRF3 wasimbuwe na QRF4 wari ugizwe n’abasirikare badasanzwe bakoreraga mu mujyi wa Beni, hamwe nagenzi babo bo muri Afrika y’Epfo, Malawi na Népal

Amasezerano yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini muri Kivu Yaruguru, yashyizweho umukono ubwo Uhuru Kenyatta wayoboraga Kenya yagiriraga uruzinduko i Kinshasa mu kwezi kwa 2/2019. Akaba ari nabwo Tshisekedi yari akimara gutsinda amatora yo kuba perezida w’iki gihugu.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *