• Tue. Sep 17th, 2024

Hamenyekanye ikintu kigayitse cyatumye umwalimu w’amashuri yiyahura, muri Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Hamenyekanye ikintu kigayitse cyatumye umwalimu w’amashuri yiyahura, muri Kivu y’Amajy’epfo.

Ahar’ejo tariki ya 19/08/2024, nibwo amakuru mabi ababaje ya menyekanye, avuga ko Umwalimu w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Kamituga y’imanitse kubera umushahara we wahagaritswe, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Byavuzwe ko Mwalimu wabuze ubuzima bwe kubera umushahara, yahoraga y’igisha ku bigo bitandukanye byo mu bice bya Kamituga ho muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Aya makuru anavuga ko uyu Mwalimu yi yishe akoresheje umugozi, aho yawufashe awushira mu ijosi, ibyo bakunze kuvuga ko ari ukwimanika, arangije awumanika hejuru ku giti, nk’uko byanagaragajwe n’amashusho yashizwe hanze.

Ubuhamya twahawe kuri MCN, buvuga ko uyu Mwalimu, yakoze iki gikorwa kigayitse, nyuma y’uko yari amaze igihe kingana n’amezi atatu atabona umushahara we, ni mu gihe yari aheruka guhembwa mu kwezi kwa Kane uyu mwaka w’ 2024.

Amakuru akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera ko waje gutoragurwa ku munsi w’ejo hashize, nyuma y’uko hari habanje kuba igikorwa cyo ku mushaka kuko batari bazi ko yapfuye, ndetse byanakekwa ko yishwe n’abagizi banabi. Usibye ko byagiye bivugwa kandi ko uyu Mwalimu yabanje kubiganiriza inshuti ze kenshi, ababwira ko aziyica ngo kubera leta yahagaritse umushahara we.

Cyokoze, ibi byo guhagarika imishahara y’abakozi ba leta, ahanini abakora akazi k’ubwalimu n’ikiganga no mu zindi serivisi, bikunze kwibonekeza kenshi muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kabone niyo waba ufite matirikire.

Bityo bikaba biri mu bituma abenshi bagira uburakari ndengakamere, abenshi bikabaviramo guhunga iki gihugu, none dore abandi batangiye kwiyahura.

Ibi bikaba byateje urugambo rw’inshi mu bice iki gikorwa cyabereyemo, ndetse n’ahandi mu bindi bice aya makuru yagezemo.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.