• Tue. Sep 17th, 2024

Hagaragajwe ibibazo by’ingenzi umuntu muzima akwiye kujya yibazaho.

Share with others

Hagaragajwe ibibazo by’ingenzi umuntu muzima akwiye kujya yibazaho.

Abanyabwenge mu mitekererereze ya muntu, bavuga ko umuntu nibura agira amahitamo ibihumbi 35 ku munsi, byose bigakorwa mu bwonko mu kanya nk’ako guhumbya, aho umuntu abanza kwiganiriza, akihata ibibazo, ubundi bikarangira ageze ku mwanzuro, ariko hakaba ibibazo umuntu akwiye kwibaza mbere y’uko ava mu mubiri.

Nk’uko igitangaza makuru cya Radio 10 dukesha ibi byanditswe, kivuga ko buri muntu agira umwanya wo kwiganiriza ku munsi, ndetse abahanga mu itumanaho n’indimi, bavuga ko ibyo umuntu avuga byose aba yabanje kubyiganirizaho mu bwonko, ariko na byo bituma umuntu atanga igitekerezo bamwe bakumva gifite ireme, mu gihe abandi batanga ibitekerezo bidafututse.

Gikomeza kivuga ko byose biba byahereye mu kwiganiriza mu bwonko bwa muntu, ku buryo iyo umuntu ari wenyine agira umwanya uhagije wo kugira ibibazo yibaza, rimwe na rimwe bikaza birenze imyumvire ye, bigatuma ibitekerezo bye bijya ahantu.

Rero, kiriya gitangaza makuru kikaba cyavuze ko abahanga bavuze ko hari ibibazo bitatu umuntu muzima, kandi udafite uburwayi runaka yaba ubw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe, akwiye kwibaza mu buzima bwe.

Dore ibyo bibazo bavuze:

  1. Kuki ndiho?

Umuntu wese uri ku Isi yabaza cyangwa se yibaza iki kibazo ati: “Kuki ndiho” kandi koko ku batemera science ntibanemera Imana, bibaza ukuntu umuntu, inyamanswa, ndetse n’ibindi biremwa byabayeho.

Iyo umuntu yuririye kuri iki kibazo, hari ibindi byinshi bizamuka mu bitekerezo bye, nk’inkomoko ye, ababyeyi be, bo bakomotse kuri nde, abo bakomotseho se bo bakomoretse kuri nde, ugakomeza kugeza igihe ikibazo kiburiye mu bitekerezo bya muntu.

Nanone nubwo hari abavuga ko umuntu yaremwe n’Imana, abandi bakavuga ko habayeho ibishingiye kuri science hakabaho iturika ry’akantu gato, kavuyemo ibiri ku Isi byose, ariko benshi mu bafashe umwanya wo kwibaza iki kibazo, bibaza uko umuntu wa mbere yabayeho, aho we yaje aturuka, uko yaje kororoka, kugera aho bibereye benshi amayobera.

Ibi kandi iyo umuntu afashe umwanya uhagije wo kubitekerezaho, bimufasha kumva ko yaje mu Isi kugira ngo agire icyo ayikoraho, bityo bigatera umuntu agira umwete wo kuzuza no gutunganya inshingano zose yaba afite.

  1. Kuki umuntu atabaho iteka?

Uko umuntu yatinda ku Isi uko ari ko kose, n’ubundi birangira apfuye. Hari abitaba Imana bazize urw’ikirago, abandi bagakora impanuka, cyangwa bakazira iz’indi mpamvu zinyuranye zihitana ubuzima bwa muntu.

Abahanga bakavuga ko umuntu akwiye kujya yibaza impamvu nta muntu ubaho ubuziraherezo, bikaba byanafasha abantu kumva ko igihe kizagera bagatabaruka, bityo bagakoresha neza umwanya wabo mu gihe bagihumeka umwuka w’abazima.

Bavuga kandi ko umuntu wibajije kenshi iki kibazo nk’iki, bimwongerera guca bugufi, kumva ko igihe kizagera ibyo umuntu yaba atunze byose, uko yaba yarabayeho kose, icyubahiro cyangwa igitinyiro yaba yaragize byose, bikarangira, kuko nta muntu n’umwe upfa ngo abijyane aho agiye, cyane ko nta n’urahagera ngo agaruke avuge uko hameze.

  1. Ese abapfuye bajya he?

Abemera Imana bo bemeza ko hapfa umubiri ariko umwuka wo uhoraho iteka, ndetse bakanabigaragariza mu mvugo zikoreshwa iyo umuntu apfuye, aho bamwe bavuga ko ‘yavuye mu mubiri,’ yashizemo umwuka ‘yitabye Imana.’

Kandi bavuga ko umwuka w’abapfuye hari ahantu uja. Hari naho bigera bakavuga ko hazaba umuzuko w’abapfuye, ubundi bose bakazagaruka ku Isi, bagacirwa imanza z’ibyo bakoze n’uko bitwaye mu gihe bari bakiri mu mubiri.

Usibye ko hari n’abandi bavuga ko iyo umuntu apfuye, ibye biba birangiriye aho, ndetse ko nta handi hantu ajya cyangwa ngo kimwe mu bice by’ibyari bimugize, bigire ahandi bijya nk’uko hari ababitekereza uko.

Iki kibazo na cyo ni kimwe mu bikwiye kujya byibazwa na muntu mu gihe akiri muzima, kuko gishobora kumwibutsa ko hari iherezo y’ubu buzima tubona, kandi ko ibizakurikiraho atabizi, bityo ko ibyo mu gihe azi akwiye kubigenderaho akagira uburyo byitwaramo.

Abahanga bavuga ko uretse kuba ibi bibazo byafasha umuntu kugira uko yitwara mu muryango mugari, ariko bishobora no kwagura imitekerereze ye yanamuganisha kubaho atagira uwo abangamira.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.