• Mon. Sep 16th, 2024

Hagaragajwe ibibazo abaturiye Minembwe bagize, nyuma y’uko itumanaho rya Vodacom ricyejejeho buke.

Share with others

Hagaragajwe ibibazo abaturiye Minembwe bagize, nyuma y’uko itumanaho rya Vodacom ricyejejeho buke.

Ni bikubiye mu butumwa bwa majwi bwahawe ubwanditsi bwa MCN, bugaragaza ko nyuma y’uko umunara w’itumanaho rya Vodacom rimaze iminsi itatu ridakora neza mu Minembwe hari byinshi byahombye, ahanini ku bijanye na transfer (koherezanya amafaranga) n’ibindi bifasha abakoresha mudasobwa ndetse na telefone.

Mu busanzwe mu Minembwe bafite iminara y’itumanaho ibiri, uwa Vodacom w’ubatswe mu myaka icumi ishize n’uwa Airtel waje mu myaka yavuba aha. Iyi minara ikaba y’ubatswe ku misozi itandukanye yo muri aka gace ka Minembwe nko mw’irango rya Zero hari uhubatse, hejuru ku karango kari muri Minembwe Centre naho nuko n’undi uri mu Mikenke ndetse hakaba harindi iteganywa ku bakwa mu bindi bice byo mu Marango.

Ahagana ku wa Mbere w’iki Cyumweru turimo nibwo itumanaho rya Vodacom ryatangiye gucezaho, nubwo n’ubundi uwo munara udatanga network nziza, nk’uko abaturiye ibyo bice babyifuza ariko kuva uwo munsi iri tumanaho ryarushijeho kuja hasi cyane.

Bituma abari koresha badahamagarana n’ababo neza, ndetse kuri ubu ho no kwakira amafaranga cyangwa ku yohereza, mu buryo bwa transfer byarushijeho kwanga.

Ariko nubwo biruko barakomeza kuri koresha buke, kuko nta bundi buryo bafite.

Ubu butumwa bunavuga kandi ko “Airtel Congo,” isanzwe yo nubundi ikora nabi kuburyo idafasha abaturage gukoresha Internet, gusa ibafasha guhamagara bisanzwe no kwandika message. Ariko Vodacom yo yari bafatiye runini ahanini mu ikoranabuhanga.

Kuri ubwo aba baturage baturiye Minembwe no mu nkengero zayo, bakaba basaba ubufasha, haba ku bana babo bari mu mahanga ndetse na leta ya Kinshasa kugira icyo bakora maze bagoboke Abanyaminembwe ku bijanye n’itumanaho.

Ubutumwa bwasoje buvuga kandi ko “itumanaho rifasha abaturiye imisozi miremire y’Imulenge kuvugana n’ababo bagiye i mahanga ku mpamvu z’uko iki gihugu cyabayemo intambara nyinshi bituma abenshi bafata iy’u buhungiro.

Usibye kuvuga ko itumanaho rifasha abaturiye ibyo bice kuvugana n’ababo ribafasha kandi kwakira amafaranga avuye kubana babo bari kure.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.