• Sun. Sep 15th, 2024

General Eddy Kapend, yavuze ku bibazo by’umutekano ukomeje kuzamba muri Katanga.

Share with others

General Eddy Kapend yavuze ku bibazo by’umutekano ukomeje kuzamba muri Katanga.

Ni mu kiganiro Gen Eddy Kapend yakoze kuri uyu wa Kane tariki ya 18/07/2024, ubwo yari i Lubumbashi, abazwa ku bibazo by’umutekano muke muri ibi bice ukomeje guhungabanywa, undi nawe avuga ko bigiye kugira iherezo.

Muri iki kiganiro Eddy Kapend usanzwe ari komanda w’ingabo za FARDC zo mu karere ka gisirikare ka 22, yagikoranye n’abagize imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku muryango w’Abibumbye ikorera muri Grand Katanga, ndetse kandi iki kiganiro cyarimo n’abaturage bo muri aka karere.

Mu bibazo Gen Eddy Kapend yagiye abazwa ahanini byari birebana n’umutekano ukomeje kuba mubi kandi muri iyi minsi muri ibi bice hakaba hakomeje kugaragara abasirikare benshi batari bahasanzwe.

Yanabijijwe kuri iki kibazo cy’abasirikare bakomeje kugaragaza muri ibi bice, nawe asubiziba ko “Abasirikare bahari mu rwego rwo kurinda iki gihugu.”

Yagize ati: “Abasirikare bahari mu rwego rwo kugira ngo barinde igihugu cyacu igihe cyose hari icyashaka kugihungabanya. Bahazanywe mu rwego rwo kuba bagira icyo bakora mu gihe cyihariye byaba ari ngombwa. Kubabona bagendagenda ntimubifate nk’ikintu kidasanzwe.”

Gen Eddy Kapend yavuze ko ku bijyanye n’ibyo bibazo bindi, igisirikare kiri gukora ibishoboka kugira ngo kibirandure burundu.”

Yagize ati: “Ni ikibazo cy’imiterere y’ibyaha bigezweho, ni byo rwose biratubangamira ariko igihe cyose dukora ibishoboka byose kugira ngo duce imbaraga inzira zose zituma habaho ibi byaha bibangamira abaturage. Ni byo bituraje inshinga.”

Yakomeje avuga ko muri za kasho zabo hafungiwe abishora muri ibi byaha byo kubangamira umutekano.

Ati: “Mu bucamanza bwacu yaba mu nkiko za gisivile n’iza gisirikare, abo banyabyaha bose bahabwa ibibakwiye.”

Yakomeje avuga ko nubwo bitoroshye kubera ibi byaha bigenda bivuka bitewe no kuba umujyi ukomeje gukura, ariko hazagenda hashyirwa imbaraga mu kurwanya ibi byaha.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.