• Thu. Sep 12th, 2024

Freddy ukora akazi ko gutwara abagenzi Mbarara-Nakivale, yasabye abagenzi ko bamugana anabitangaho umuco.

Share with others

Freddy ukora akazi ko gutwara abagenzi Mbarara-Nakivale, yasabye abagenzi ko bamugana anabitangaho umuco.

Ni Freddy Rugarama ukora akazi ko gutwara abagenzi akoresheje Taxi voiture, yavuze ko abakora ingendo bava Nakivale bagana i Mbarara kobaza bamugana akabatwara ku giciro cyiza, kandi bumvikanyeho n’umugenzi uba yamuganye.

Mu busanzwe abakora ingendo za Nakivale-Mbarara, basanzwe bishura amashilingi 10,000 ya Uganda ndetse hakaba iyo bageza 15,000 ni mu gihe abagenzi baba babaye benshi.

Kuva muri gare ya Nakivale, iherereye ahitwa New Congo no kugera i Mbarara, bahakora urugendo bakoresheje imodoka ruri hagati y’isaha imwe n’iminota iri hejuru ya 10 kugeza ku minota 30, mu gihe ku bakoresha amaguru bo bavuga ko bahagenda umwanya ungana na masaha atandatu, ndetse hari n’abavuga ko bahagenda umwanya w’isaha zine, aha ni kubihuta.

Muri ubu buryo, Freddy uri mu bashoferi bashya ba Nakivale yaganiriye na MCN agira ati: “Nitwa Freddy Rugarama, rero ibiciro byaha Nakivale bivana nuko muba mwumvikanye n’umukiriya. Baza baza tukumvikana kandi nka batwara ku giciro cyiza.”

Yanavuze kandi ko hari abakiriya baba bashaka imodoka yihuta, iyo bakunze kwita Special, muri icyo gihe igiciro kirazamukaho gato.

Ati: “Ku bashaka Special, tuzamuraho igiciro, ariko njye rwose, ntwara abaganzi bivanye n’ubushobozi afite. Ingenzi n’uko gusa agera iyo aja.”

Freddy Rugarama atuye i Nakivale muri Quartier ya Nyarugugu hafi n’umucuruzi uzwi cyane muri ako gace witwa Ngirabakunzi. Ndetse kandi ushobora kubona uyu mushoferi ukoresheje iyi nimero ya telefone 0770828569.

                 MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *