• Wed. Sep 18th, 2024

Charles Onana wigezeho gushimwa n’abayobozi bo muri RDC agiye kuburanishwa, menya byinshi kuri we.

Share with others

Charles Onana wigezeho gushimwa n’abayobozi bo muri RDC agiye kuburanishwa, menya byinshi kuri we.

Mu kwezi gutaha muri uyu mwaka, nibwo urubanza ruregwamo umugabo w’umunya-Cameroun ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, uzwi ku mazina ya Charles Onana akaba azwiho gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda wananditse n’igitabo agaragaza ko hari genocide yabaye muri RDC.

Ahanini ibirego Charles Onana aregwa bishingiye ku gupfobya genocide yakorewe Abatutsi. Ibi, abivuga kenshi mu bitabo yagiye yandika.

Amakuru avuga ko uru rubanza ruzaba ku itariki ya 11/10/2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bufaransa bakazunganirwa n’umunyamategeko Gisagara Richard.

Igitangazamakuru cya Igihe dukesha iy’inkuru, kivuga ko urubanza ko ruzabera mu rukiko rw’i Paris , ruzwi nka XVII Chambre du Tribinal de Paris, ruburanisha ibyaha bijyanye n’itangazamakuru, bikozwe hakoreshejwe inyandiko cyangwa imvugo.

Ibyo Charles Onana akurikiranyweho ni ibyo yavuze mu gitabo yanditse mu 2019 agiha izina rya “Rwanda, la vérité sur l’operation Turquoise.’

Iki gitabo cyasohotse mu kwezi kwa Cumi umwaka w’ 2019, mbere y’umunsi umwe ngo gisohoke Onana yagiranye ikiganiro na bamwe mu banyamakuru by’umwihariko radio yitwa RCI agaragaza ko mu Rwanda nta genocide yahabaye mu 1994.

Akimara gutangaza ayo magambo Abanyarwanda baba mu Bufaransa bahise batanga ikirego. Hakurikiraho n’ikirego cy’imiryango nka Survie, Ligue Des droits de l’homme na Féderation International de droits de l’homme.

Mu byo Onana aragaragaza akanabishingiraho ngo ni uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari i Rusha muri Tanzania ngo rutigeze rugaragaza ko habayeho itegurwa rya genocide.

Agaragaza ko Guverinoma ya Habyarimana itigeze itegura genocide yakorewe Abatutsi akemeza ko nta kintu cyabigaragaje ashingiye ko nta kintu cyabigaragaje ashingiye kuri ibyo, akanzura ko nta genocide igomba kuvugwa mu Rwanda.

Bivugwa ko ibi bihora bigaruka mu bitabo bye yanditse. Igitabo cya nyuma yanditse kivuga ko muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, habaye genocide. Ndetse mu minsi ishize yanageze muri iki gihugu maze aza kwakirwa n’abategetsi b’iki gihugu ba mu garagariza ibyishimo bidasanzwe.

Ubundi kandi umudepite wo muri RDC, uzwiho kwanga Abatutsi bo muri iki gihugu, yagiye agaruka kenshi akanatanga ingero nyinshi ku bitabo bya Charles Onana bivuga ku Batutsi.

Umunyamategeko Gisagara, wavuze kuri uru rubanza rwa Charles Onana, yavuze ruzaba rukomeye, ndetse ko kandi mu gihe atohamwa n’icyo cyaha bizaba ari ibi bi.

Ati: “Adahamwe ni icyo cyaha sinumva icyo iryo tegeko ryaba ryaragiriyeho.”

Itegeko ryo mu 1981 mu byongewemo hagaragazwa ko uzahakana cyangwa uzapfobya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 urukiko ruzamukatira igifungo cy’umwaka kandi kimucye na amande.

Bikavugwa ko abahakana genocide cyangwa bakayipfobya nkana bishingikirije inzitwazo zose bagomba kumenya ko hari amategeko atuma bahanwa.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *