• Mon. Sep 16th, 2024

Bidasanzwe Umzalendo witwaje imbunda yagiye kwiba mu Rwanda.

ByBruce

Sep 5, 2024 #Kwiba, #Mzalendo
Share with others

Bidasanzwe Umzalendo witwaje imbunda yagiye kwiba mu Rwanda.

Ni amakuru yatangajwe n’igitangaza makuru cya Bwiza Com, aho cyatangaje ko Umzalendo witwaje imbunda yagiye kwiba i Rubavu mu gihugu cy’u Rwanda.

Wazalendo ni abarwanyi Leta ya Kinshasa yifashisha mu rwego rwo kugira ngo bayifashe ku rwanya umutwe wa M23 ugize igihe warazengereje ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi Tshilombo.

Aya makuru avuga ko ahagana isaha ya saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 05/09/2024, Mzalendo yinjiye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busesamana.

Nyuma yo kwinjira muri ako gace, aho yaje aturutse mu kibaya cya RDC aza aje kwiba inka y’umuturage witwa Mfitumukiza Janvier.

Akomeza avuga ko Mzalendo, akimara gutunguka ku irembo ry’inka yarashe amasasu abiri mu kirere ariko aza kwiruka ahunga, ndetse ngo aho yahataye icyuma ahunga agana mu kibaya cya RDC yari yaturutsemo.

Iki gitangaza makuru cyanavuze ko inzego zishinzwe umutekano muri ako gace zavuze ko ziri kubikurikirana.

Gusa, umurenge wa Busesamana n’indi yo muri Rubavu ihana umupaka na Repubulika ya demokarasi ya Congo ikunze kwibasirwa n’ibikorwa bihungabanya umutekano bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro iba mu Burasirazuba bwa RDC irimo na FDLR.

Byavuzwe ko mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka abitwaje imbunda bateye umwe mu baturage b’uyu murenge , bamwiba ihene ndetse banasiga bamuteye ibyuma.

Ndetse kandi ngo no mu ntangiriro z’uyu mwaka hibwe inka zibarirwa 24 na zo zibwe n’abitwaje imbunda bajya kuzirira muri RDC.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *