• Mon. Sep 16th, 2024

Amasasu yumvikanye mu ijoro mu Minembwe, hamenyekanye impamvu yayo.

Share with others

Amasasu yumvikanye mu ijoro mu Minembwe, hamenyekanye impamvu yayo.

Ahagana isaha ya saa ine z’irijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07/09/2024, nibwo muri centre ya Minembwe humvikanye urusaku rw’imbunda nyinshi, ariko rwumvikana akanya gato.

Amasoko yacu avuga ko uru rusaku rw’imbunda rwumvikanye mu kanya katarenze iminota icumi, ariko ubwo zaraswaga harimo humvikanomo n’iziremereye nka mashin gun n’izindi nto zo mu bwoko bwa AK-47.

Irakiza Aimable uherereyehe mu nkengero za Komine Minembwe, ya bwiye Minembwe Capital News ko impamvu yiraswa ry’izo mbunda byavuye kukuba hari abasirikare ba FARDC bakorera muri ibyo bice batahembwe mu gihe abandi bo bari bahembwe.

Gusa, ntiyabashye ku menya umubare bahembwe n’uwabatahembwe, ariko nk’uko Irakiza yakomeje abisobanura yagaragaje ko kudahembwa kwa bamwe muri aba basirikare bakorera muri ibi bice byo muri Komine ya Minembwe, biri mu byatumye haba iri rasagura amasasu menshi, kandi avuga ko bayarasaga mu rwego rwo kugaragaza akababaro ku bayobozi babo.

Ikibazo cyo kudahemba abasirikare, gikunze kugaragara ku basirikare benshi mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini bikaba bikunze kuba cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka aha mu Minembwe abasirikare bamaze hafi amezi ane batabona umushahara wabo, kugeza ubwo binjiye amasengesho batangira gutakambira Imana yo mu ijuru kugira ngo ibibafashyemo.

Si uwo mwaka gusa, kuko n’umwaka ushize byarabaye.

Mu gihe ibi byari byashyize abaturage baturiye muri icyo gice mu rujijo, ubu biravugwa ko mu Minembwe hatekanye.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *