• Tue. Sep 17th, 2024

Abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Gen Kazura, bashizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Share with others

Abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Gen Kazura, bashizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen J.Bosco Kazura wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Rwanda ari mu basirikare 1.167 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo ibiro by’i gisirikare cy’u Rwanda cyashize hanze, rivuga ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’umugaba wikirenga w’ingabo z’iki gihugu, yemeje ko abasirikare barimo Gen J. Bosco Kazura n’abandi bane bafite ipeti rya Bring Gen bajya mu kiruhuko.

Abo ni Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen John Hodari na Bring Gen Firmin Bayingana.

Perezida Paul Kagame yemeje kandi ko abandi ba ofisiye bakuru 170 n’abandi basirikare bafite amapeti atandukanye 992 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

General Kazura uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yabaye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu myaka myinshi ishize kuko kuva mu kwezi kwa Cumi n’umwe 2019 kugera mu kwezi kwa Gatandatu 2023 yari umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu.

Yabaye kandi mu zindi nzego zitandukanye harimo kuba umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama.

Yigeze kuba umujyanama w’umukuru w’igihugu mu birebana n’igisirikare; umugaba w’ungirije w’ingabo za Afrika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudan, yabaye kandi umuyobozi w’ingabo z’u muryango w’Abibumbye zari zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mali, Munusma.

Mu muhango wo gusezera aba basirikare, minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda, yabashimiye umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda kuva mu bihe byo kubohora igihugu, guhagarika genocide yakorewe Abatutsi no mu rugendo rw’iterambere igihugu kirimo ubu.

Yagize ati: “Mwakoreye igihugu cyacu n’ubwitange, mwakwishimira umusanzu wanyu mu kuba dufite amahoro n’umutekano. Musize ibigwi, bitari gusa mu kuzuza inshingano zanyu, ahubwo no gutuma RDF iba urwego rwubashywe.”

Bring Gen John Bagabo wavuze mu izina ry’abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye perezida Kagame ku miyoborere ye n’urugero rwiza yagiye atanga mu myaka myinshi ishize by’umwihariko mu gihe cyo kubohora igihugu.

Yavuze ko kuva icyo gihe, perezida Kagame yagiye yibutsa abasirikare akamaro ko kugira ikinyabupfura kugira ngo babashe gutandukanywa n’umwanzi.

Ati: “Ayo mahame yatugumyemo kandi azakomeza kuranga ibikorwa byacu. Mu gihe tugiye mu nkeragutabara, dushimiye icyubahiro twahawe dusezerwa. Turasaba ubuyobozi bwacu uyu munsi, kudushyikiriza umugaba w’ikirenga w’ingabo ubutumwa bwacu, bw’uko tuzakomeza kwita no kurinda ibyo twaharaniye mu myaka ishize.”

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *