• Mon. Sep 16th, 2024

Abanyekongo baburiwe kwirinda mu gihe basubiye aho bagiye bahunga.

Share with others

Abanyekongo baburiwe kwirinda mu gihe basubiye aho bagiye bahunga.

Ni umuryango utegamiye kuri leta, uzwi nka “Action Congolaise’ wahamagariye Abanyakongo bavuye mu bice byabereyemo imirwano, kuzitwararika igihe bazaba basubiye mu mihana yabo, kubera ibisasu bigenda bihishwa ahantu hatandukanye.

Uyu muryango ugasaba na leta ya Kinshasa, kugira icyo ikora kuri ibi bisasu bihishwe mu butaka bishobora kuzahitana abantu benshi, byu mwihariko mu bice byagiye biberamo intambara.

Ubuyobozi bw’uyu muryango utari uwa leta ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, wabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 24/07/2024, mu bikorwa urimo gukorera mu nkambi zicyumbikiwemo abavanywe mu byabo n’intambara.

Aha rero niho wavugiye ibyo, ubwo wari i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubwira abaturage bavanywe mu byabo n’intambara ko bakwiye kuzirinda kubera ibyo bisasu bya mine n’ibindi biturika biri mu bice byabereyemo imirwano, by’u mwihariko agace ka Kanyaruchinya.

Uyu muryango kandi wanakoresheje ibyapa ubyandikaho ubutumwa bugaragaza ibimenyetso by’akaga gashobora kuba ku baturage bavuye mu gace ka Kanyaruchinya.

Bumwe mu butumwa uwo muryango uri kwandika ku byapa, bugira buti: “Mukumire za mine muramire ubuzima, mwirinde gukinisha mine, kuzitwara cyangwa kuzibika.”

Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi muri uyu muryango, yahamagariye leta kugira icyo ikoze, ndetse kandi anibutsa ko hari ubufasha kubagezweho n’ingaruka ziryo turika ry’ibisasu.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.