• Wed. Sep 18th, 2024

Abanyabibogobogo bari mu byishimo byinshi, nyuma yokubona uwari waragiye amatekwa.

Share with others

Abanyabibogobogo bari mu byishimo byinshi, nyuma yokubona uwari waragiye amatekwa.

Umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko, uzwi ku mazina ya Mukobwa wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, wariwaragiye bunyago, atetswe na Maï Maï mu Bibogobogo niwe watahutse, nk’uko amakuru akomeje gutangwa ku mbugankoranyambaga zitandukanye.

Imyaka 28 irashize, Mukobwa wari wari warajanwe n’abarwanyi ba Maï Maï ari umwana w’imyaka itatu n’igice, yongeye kugaruka mu muryango we.

Intambara yo mu mwaka w’ 1996, ubwo Abanyabibogobogo bicwaga n’abarimo Interahamwe ku bufatanye na Maï Maï, nibwo uyu mwana yafashwe n’aba barwanyi.

Ubuhamya bwatanzwe buvuga ko ubwo uyu mukobwa yafatwaga yasanzwe mu nzu yari yiciwemo Abanyamulenge benshi.

Nyuma, Maï Maï hamwe n’interahamwe baje kumwerekeza mu mashyamba yari arimo ibirindiro byabo. Bamwe mu baganirije uyu Mukobwa, yabahamirije ko yaje gukundwa n’Umubembe, ariko ngo uyu mu bembe aza gupfa, ari nabwo yahise ashakwa n’umusore waje ku mukunda w’Umubembe.

Binavugwa ko bari babyaranye umwana umwe.

Ku wa Gatanu tariki ya 13/09/2024, inkuru z’uyu mukobwo uvuka mu Bibogobogo, nibwo zatangiye gucicikana ku mbugankoranyambaga zigaragaza ko yageze mu muryango wabo aho bahungiye mu gihugu cy’u Burundi.

Uwaduhaye ubu buhamya yagize ati: “Mu gihe tugiye kwibuka ku nshuro ya gatanu, Abanyamulenge biciwe mu Bibogobogo mu 1996, hari umwana wabonetse i Bujumbura, ari muri barya bari barajanwe amatekwa muri Tanzania. Turifuza ko hoba gukurikirana n’abandi bakibuze.”

Hari ubundi butumwa bwa musaza w’uyu mukobwa uwo bakurikirana neza ku mugongo, bugikomeje guca ku mbugankoranyambaga, bugira buti: “Mudufashe kuzamurira Imana icyubahiro. Uwo n’umwana wacyitse ku icyumu mu bwicanyi bwahitanye Abanyabibogobogo mu 1996. Uwo mukobwa yarafite imyaka 3 n’igice. Yatowe n’Ubembekazi mu nzu abandi biciwemo.”

Aya makuru anavuga ko yatowe mu nkambi z’impunzi ya Shimeri(Camp de Transit) iherereye mu gihugu cy’u Burundi.

Mu butumwa bugaragaza umwirondoro w’uyu mukobwa buvuga ko ari umwuzukuru wa Mvuka wo kwa Byinshi. Abiwabo bahoze batuye mu Bibogobogo ibyo bavuze ko ari byo kwa Musa.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *