Joe Biden perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuze ibanga rikomeye Amerika igenderaho.
Nyuma y’uko Joe Biden yivanye mu matora ateganyijwe kuba muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ukuri ku bategeka iki gihugu cya Amerika ari nabo batumye yikura muri ayo matora.
Iri jambo yarivugiye mu biro bya White House ahitwa neza “Oval Office” aho abakuru b’iki gihugu bakunze gutangira ubutumwa mu gihe baba bari mu bihe bidasanzwe.
Yagize ati: “Nubaha cyane ibi biro, ariko kandi nkunda igihugu cyanjye kurushaho.”
Yongeraho kandi ati: “George Washington yatweretse ko abaperezida atari abami. Abami n’abakoresha igitugu si bo bategeka, ni mwe rubanda mufite ubutegetsi.”
Maze avuga ko icyamuteye kwegura mu matora, avuga ko ari ejo hazaza ha Amerika.
Ati: “Nafashe icyemezo cyo kubisa abakiri bato mu nyungu z’igihugu. Hari umwanya n’igihe bigera kugira ngo humvikane amajwi mashya, amajwi y’abakiri bato. Ubu birageze.”
Perezida Joe Biden aza gusoza avuze ko visi perezida we, aza musimbura kuri uwo mwanya wo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Kamala Harris azaba ahagarariye ishyaka ry’Abademocrates.
Yagize ati: “Ndashimira visi perezida wacu wigitangaza Kamala Harris. Arakaze. Afite ubunararibonye. Arashoboye. Dukorana neza munyungu z’igihugu. None rero ubu, amahitamo ni ayanyu mwebwe baturage b’Amerika.”
Ijambo rya Joe Biden ryasaga niryo gusezera abaturage b’iki gihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Biden yari amaze imyaka ine akiyoboye, ariko kandi akaba yaragiye akora n’indi mirimo itandukanye muri iki gihugu mbere y’uko aba perezida wacyo.
MCN.