Hagaragajwe ko mu ikoranabuhanga habaye ikibazo gikomeye ku rwego rw’Isi.
Mu ihuzanzira ry’ikoranabuhanga, ahanini mu ngendo z’indege by’umwihariko ku bibuga by’indege, habaye ikibazo mu ikoranabuhanga byagize ingaruka mbi ku rwego rw’Isi hose.
Amakuru avuga ko indege nyinshi mu bihugu bitandukanye harimo n’izo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasubitse ingendo
Ay’amakuru anavuga ko iki kibazo ko cyatangiye kugaragara kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 19/07/2024, aho muri iri koranabuhanga hagaragaye ikibazo cyatumye ingendo z’indege zisubikwa. Kandi ko iki kibazo kiri kwibonekeza cyane ku bibuga by’indege.
Si muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ingendo z’indege zasubitswe gusa, kuko no mu Bwongereza niko byagenze kimwe no mu Buhinde, ndetse no mu bindi bihugu bikomeye n’ibyoroheje.
Ibi kandi byatangajwe na televisiyo yo mu gihugu cya Australia ya ABC, ivuga ko icyo kibazo cyo mw’ikoranabuhanga cyatumye indege zisubika ingendo ko cyatangiye kugaragara igihe c’isaha ya saa kumi nazibiri z’igitondo cyakare kuri uyu wa Gatanu, ku masaha yo muri icyo gihugu. Yavuze kandi iko iki kibazo cya tekinike ko cyagize ingaruka mbi kubikorwa bikomeye byo ku Isi.
MCN.