• Fri. Sep 6th, 2024

Leta ya Uganda yagize icyo ivuga ku makuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zijya muri Congo ziciye Uganda.

Share with others

Leta ya Uganda yagize icyo ivuga ku makuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zijya muri Congo ziciye Uganda.

Ni byatangajwe na Ambasaderi w’ungirije wa Uganda i Kinshasa, Matata Twaha, mu kiganiro yagiranye n’aminisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Gracia Yamba Kazadi. Iki kiganiro cyabaye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 19/07/2024.

Muri iki kiganiro bwana Matata Twaha yirinze kwemeza no guhakana ko ku birego bivuga ko ingabo z’u Rwanda zinjira muri RDC ziciye ku butaka bwa Uganda, avuga ko hagomba kubanza gusuzumwa kwibyo byaba aribyo.

Iki giganiro cyahuje minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC na Ambasaderi w’ungirije wa Uganda cyabaye nyuma y’uko Loni yari heruka gusohora raporo ishinja Uganda guha ubufasha M23; n’ubundi ibi birego RDC ikaba yari imaze igihe ibishinja leta y’u Rwanda.

Kuri iyi ngingo Ambasaderi Twaha yagaragaje ko Uganda imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa Congo, bityo ko nta mpamvu yatuma ihitamo gufasha M23.

Ati: “Uganda isanzwe ari umufatanyabikorwa wa RDC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwayo biciye muri operasiyo Shuajaa, bityo ntishobora gushyigikira umutwe uwo ari wo wose ukorera ku butaka bwa RDC.”

Ambasaderi wa Uganda yagaragaje ko igitangaje ari uko raporo ishinja Uganda gufasha M23 yasohotse igihugu cye kitarigeze na rimwe kimenyeshwa icyo kibazo.

Ati: “Ikibazo cyo kwibazwa, ni kuki twaha ubufasha M23? Uruhande rwacu na EAC rusobanutse ni ugufatanya kurandura imitwe yose igamije ikibi iturogoye.”

Ku bijyanye no kuba hari ingabo z’u Rwanda zijya muri Rutshuru ziciye Uganda, Amabasaderi Twaha yagize ati: “Ibirego by’uko abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda baca muri Uganda mbere yo kwigarurira uduce dutandukanye twa RDC bigomba gusuzumwa byimbitse kugira ngo tugire icyo tubivugaho uko bikwiye.”

Amabasaderi Twaha yanirinze kugira icyo avuga ku bihano RDC imaze igihe isaba ko bifatirwa u Rwanda hubwo atinda kukuba Uganda ifatanya na RDC kurandura umutwe wa ADF.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.