• Thu. Sep 5th, 2024

Ibyatsi byari bizwi ko biribwa n’Inka gusa, kuri ubu ko biraribwa n’abantu muri Sudan.

Share with others

Ibyatsi byari bizwi ko biribwa n’Inka gusa, kuri ubu ko biraribwa n’abantu muri Sudan.

Ibi byatangajwe n’ishami ry’u muryango w’Abibumbye, OMS, ryita ku mpunzi, rivuga ko impunzi zugarijwe n’inzara ikomeye muri Sudan bituma zirya ibyatsi.

OMS ivuga ko uretse no kuba intambara ivuza ubuhuha, ku rundi ruhande imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ikaba yaratambamiye itangwa ry’ibiryo bike byari byabonetse bituma bamwe kubera kutihangana barya ibyatsi.

Uyoboye ishami ry’u muryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP, yatangaje ko toni ibihumbi by’infashanyo zahagaritswe ku mupaka wa Tina uhuza Sudan na Tchad, bitewe n’intambara.

Ibi bikaba bimaze guteza inzara ikomeye, ababishoboye bakaba barimo kwirira ibyatsi n’ibindi bihuru bibafasha kugarura ubuyanja.

Raporo ya LONI, igaragaza ko mu karere hose, Sudan iza ku mwanya wa mbere y’ugarijwe n’inzara kuva intambara yaduka muri iki gihugu, hagati y’Ingabo za leta y’iki gihugu n’umutwe bihanganye wa Rapid Support Force (RSF) mu mwaka ushize.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.