• Sat. Sep 7th, 2024

Havuzwe uko Kayini yishe Abel, hakurikizaho Imana ku mwirukana.

ByBruce

Jul 24, 2024 #Abeli, #Adam, #Eva, #Kayini
Share with others

Havuzwe uko Kayini yishe Abel, hakurikizaho Imana ku mwirukana.

Bibiriya ndetse n’ibitabo by’amateka bivuga neza iy’i nkuru ya Kayini wishe mwene se wari usanzwe ari umwengeri w’intama, mu gihe uyu Kayini we yari umuhinzi.

Ay’amateka avuga ko Kayini yahingaga akeza kandi cyane, Abeli we agashimishwa no kureba abana b’intama, uko bakuraga bagashisha kuburyo ngo mu gihe gito yari amaze kugira umukumbi utubutse aragira.

Amateka akomeza avuga ko ‘umunsi umwe, Kayini na Abeli bagiye gutura Imana ituro. Kayini yajyanye muri bimwe yari yejeje, naho Abeli afata ituro ryo muri wa mukumbi w’intama yaragiraga.’

Nk’uko bisobanurwa Abeli ntiyatuye ituro riruta irya Kayini. Gusa Kayini uko yaturaga yabaga afite umutima mubi ariko Abeli agatura afite umutima mwiza; biri mu byatumye Imana yishimira ibya Abeli kuruta ibya Kayini.

Abeli yakundaga Imana kandi yari akunda na mukuru we Kayini.

Kayini atangiye kugirira ishyari murumuna we, Imana yamusabye guhindura ingendo. Ariko Kayini yanze kumvira Imana. Yarakajwe cyane n’uko Imana yishimiye Abeli. Bukeye Kayini abwira murumuna we ati: “Tujye mu gasozi;” igihe bari bonyine iyo ngiyo, Kayini yahise akubita murumuna we mu cyicyiro, ahita avamo umwuka w’abazima!

Bibiliya ivuga ko ngo nubwo Abeli atakiriho ariko Imana iracyamwibuka . Abeli yari umuntu mwiza kandi Imana ntijya yibagirwa nk’abo. Bibiliya kandi ivuga ko hari umunsi izazamura abapfuye bameze nka Abeli maze ntibazongera gupfa ukundi. Bazabaho iteka ku Isi.

Imana yanga abantu bameze nka Kayini. Ni yo mpamvu, igihe Kayini yicaga murumuna we, Imana yamuhaye igihano cyo ku muca mu maso hayo, ahita yimukira kure y’ababyeyi be, ajyana mushiki we amugira umugore we.

Imana izaca abanyabyaha ibate mu muriro w’intazima, kure y’abakiranutsi.

Kayini n’umugore we baje kubyarana abana. Abandi bana b’Abahungu n’Abakobwa ba Adamu na Eva barashyingiranywe, na bo babyara abana. Bidatinze, ku Isi haba hamaze kugwira abantu benshi.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.