• Thu. Sep 5th, 2024

Hamenyekanye impamvu abategetsi bo muri Afrika y’Epfo basaba gucura abasirikare bayo, bakavanwa muri RDC.

Share with others

Hamenyekanye impamvu abategetsi bo muri Afrika y’Epfo basaba gucura abasirikare bayo, bakavanwa muri RDC.

N’ibyasabwe n’ishyaka rya Democratic Alliance (DA), risanzwe ritavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya ANC, risaba ko ingabo za Afrika y’Epfo zavanwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo kuko zidashoboye kurwanya umutwe wa M23 urwanira ukubaho kwabo.

Iri shyaka rya Democratic Alliance, ubushize ryabonye imyamya myinshi muri Guverinoma ya perezida Cyril Ramaphosa, rikaba riri gufatanya byacyane na ANC iri kubutegetsi kubaka iki gihugu.

Usibye ko ryabonye imyamya myinshi mu nteko ishinga amategeko no muri Guverinoma ryabonyemo imyamya 6, bikaba biri mubyatumye ubuyobozi bw’iri shyaka busaba ko abasirikare ba Afrika y’Epfo bari muri Congo bataha, kandi bitaba ibyo, ngo leta y’iki gihugu ikohereza ingabo zose z’iki gihugu kuja guhangana na M23. Ndetse kandi ngo hagakoreshwa n’indege z’intambara nyinshi, udasize za drone, mu gihe bidakunda ingabo zabo zigataha.

Nk’uko byavuzwe nuko Afrika y’Epfo yahawe amakuru n’ubutasi bw’igisirikare cyabo, abahamiriza ko “abarwanyi ba M23 bipanze neza, kandi ko biteguye ku rwana nu wari wese, ndetse ko ubu biteguye bihagije gufata imijyi ikomeye,” bityo aba bategetsi bagatinya ko Igisirikare cyabo cyazashirira mu ntambara kirimo gufasha Ingabo za leta ya Kinshasa mu Ntara ya Kivu Yaruguru.”

Andi makuru avuga ko ingabo za Afrika y’Epfo ko zaba zarananiwe gukorana na FARDC n’imitwe y’itwaje imbunda, ahanini biva ku kuba FARDC n’iyimitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR na Wazalendo bagaragayeho kurya ruswa, kwiba abaturage no gukora ibyaha byinshi byo mu ntambara.

Hagati aho, mu byumweru bibiri bishize bikaba byari byatangajwe ko Ingabo za Afrika y’Epfo ko ziheruka gupfira mu mirwano iheruka mu bice byo muri teritware ya Lubero na Rutshuru, nubwo nta mubare nyawo watangajwe ariko byavugwa ko babarirwa mu mirongo.

Izi ngabo rero, ntagihe cyashizweho cyo kuba bava mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.