• Fri. Sep 6th, 2024

Abaturage bo muri Bibogobogo, mu misozi miremire y’Imulenge, muri Kivu y’Epfo, bahawe ubufasha.

Share with others

Abaturage bo muri Bibogobogo, mu misozi miremire y’Imulenge, muri Kivu y’Epfo, bahawe ubufasha.

Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20/07/2024, abaturage baturiye ibice bya Bibogobogo muri teritware ya Fizi, bahawe ubufasha bw’ibyambarwa, ba buhawe n’Abanyamulenge baherereye muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bamwe muri aba baturage bari guhabwa iy’imyenda babwiye Minembwe Capital News ko “ahanini abahawe ubu bufasha bw’ibyambarwa ari Abanyamulenge baturiye u Muhana wa Rurimba, uherereye muri Secteur ya Tanganyika.”

Ariko kandi byanavuzwe ko n’abo mu y’indi Mihana igize Bibogobogo ko nabo bitabiriye kugira ngo bahabwe ubu bufasha nabo.

Ubu bufasha burimo imyenda y’abana, iy’abagabo ndetse n’iyabigitsinagore. Ahanini ni amakoti, imipira, ibitenge, amakanzu, ipantalo, utubutura ndetse n’ibindi.

Minembwe Capital News, yasobanuriwe ko uwitwa Byamungu Fabien, umupasitoli mu gihugu cya Kenya, ko ari we wabashye kugeza iyi mfashanyo ku baturage batuye muri ibi bice byo muri Bibogobogo, ariko ko yatanzwe n’Abanyamulenge baherereye mu gihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bitaganijwe ko iy’imfashanyo itangwa uy’umunsi ikarangira, kandi mu gihe hagize abacikanwa bakazakomeza no ku munsi w’ejo bayibaha.

Gusa, ay’amakuru avuga ko abitabiriye babaye benshi ku buryo bisabye ko bayihabwa mu minsi ibiri cyangwa itatu.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.