Justin Bitakwira usanzwe ari umudepite ku rwego rw’i ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yongeye guhabwa kuyobora na Wazalendo bose bo muri yi ntara nk’u munyapolitiki wabo mukuru (cadre politique), ndetse akaba aribyo byatumye agirira uruzinduko muri ibi bice, ruzamuhesha kuganiriza Wazalendo bakorera muri teritware ya Fizi, Uvira na Mwenga n’ahandi, nk’uko iy’inkuru tuyikesha umukozi wa leta ya Kinshasa utashatse ko amazina ye atangazwa.
Uru ruzinduko Justin Bitakwira yagiriye muri Kivu y’Amajy’epfo, rwatangiriye muri teritware ya Uvira, aho yagiye akoresha ibiganiro hirya no hino, bya Wazalendo bo mu mitwe itandukanye.
Ibyumweru bibiri birihafi gushira uyu mugabo ari gukoresha ibiganiro n’aba Wazalendo, nk’uko byagiye binagaragara mu butumwa bw’amashusho bwagiye bunyuzwa ku mbuga nkoranya mbaga.
Amakuru avuga ko muri uru ruzinduko Justin Bitakwira arimo rwo kuganiriza Wazalendo yaherekejwe n’abajenerali bane barimo General Padiri Bulenda uyoboye Wazalendo bose ku rwego rw’i gihugu(Au Niveau National).
Byanavuzwe kandi ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30/07/2024, Justin Bitakwira n’abo bagendana barerekeza mu bice byo muri teritware ya Fizi aho aza kwakirwa na Wazalendo b’ibigugu, barimo Col Ngomanzito, Rene na Alida n’abandi bo muri ibyo bice.
Mu byo Justin Bitakwira ari kwibandaho cyane, aganiriza aba Wazalendo ari kubakangurira ku rwanya M23 n’icyitwa cyose Umututsi.
Ikindi kirimo kuvugwa nuko yatanze amafaranga ayaha abayobozi ba Wazalendo abo bagiye babonana muri Uvira, barimo uwiyita General Makanaki n’abandi benshi baturutse mu turere dutandukanye two muri teritware ya Uvira.
Sibyo byonyine bivugwa kuri uru ruzinduko rwa Justin Bitakwira yagiriye muri Kivu y’Amajy’epfo, biranavugwa kandi ko ari gusaba Wazalendo kongera gukora ibitero mu baturage ba Banyamulenge baturiye imisozi miremire y’Imulenge, aho two vuga nk’i Ndondo ya Bijombo, Rurambo, Minembwe na Bibogobogo.
Kugeza ubu uru ruzinduko ruracyakomeje, nk’uko byanavuzwe ko General Padiri Bulenda uyoboye Wazalendo ku rwego rw’igihugu ko yageze i Baraka muri teritware ya Fizi gutegurira Justin Bitakwira uko ari buze gukomeza ibiganiro na Wazalendo bo muri ibyo bice.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.