Repubulika ya demokarasi ya Congo, yanyomoje amakuru avuga ko perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni byanyomojwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, aho yakoresheje urubuga rwe rwa X, avuga ko perezida Félix Tshisekedi atitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi bishwe mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Yagize ati: “Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ntabwo yagiye i Kigali kugira ngo yitabire kwibuka genocide binyuranye n’ibyatangajwe kuri RTBF. Ahubwo, yagiye mu mahanga kubintu byihutirwa bijyanye n’igihugu.”
Ibi yabitangaje nyuma y’uko imwe mu matelevisiyo ya RTBF yo mu gihugu cy’u Bubiligi yari yatangaje ko Tshisekedi yitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri genocide mu Rwanda.
Ku rundi ruhande andi makuru yavugaga ko Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Bubiligi ko ndetse aza no kugera mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ibi kandi byatangajwe na France 24 aho yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi batigeze bitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikomeye ku Isi.
Muba perezida bitabiriye harimo Petr Pavel wa Chech Republic, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, madame Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo, minisitiri w’intebe wa Ethiopia.
Harimo kandi ababaye abakuru b’ibihugu, nka Bill Clinton wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo, n’abandi.
MCN.