Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yagereranijwe na Juvénal Habyarimana wahoze ari perezida w’u Rwanda ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni mukiganiro senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda akaba n’umunyamategeko muri icyo gihugu, Uwizeyimana Evode, yagiranye n’igitangaza makuru cyo mu Rwanda, cya IGIHE, yavuze ko Tshisekedi akora nk’ibyo Juvénal Habyarimana yakoze ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Avuga ko Tshisekedi yavuze ko M23 irwanira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu 2012 atari umutwe w’Abanyekongo ahubwo ngo ni Abanyarwanda bashotora igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagamije ibikorwa birimo gusahura umutungo kamere.
Uwizeyimana yasobanuye ko M23 igizwe n’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bisanze ku butaka bwa RDC bitewe n’imipaka yaciwe n’abakoloni kuva mu 1895.
Avuga ko iyo Tshisekedi yita M23 Abanyarwanda, abakora ikora rikomeye, ridashobora kugira icyo rimufasha mu gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ati: “Niba barakase imipaka abakatiweho imipaka bakajya muri RDC, ubundi bagomba kubyumva nta yandi mananiza ko abo bantu ari Abanyakongo. Kuvuga ko ari Abanyarwanda bagomba gusubizwa iwabo, iryo ni ryo kosa rya mbere rihari ubuyobozi bwa Congo bukora.”
Yakomeje avuga ko amagambo ya Tshisekedi ameze nk’ayo Habyarimana yavuze mu kwezi kwa Cumi, umwaka w’ 1990, ubwo Abanyarwanda bari bagize RPF Inkotanyi batangizaga urugamba kuri Ex-Far baturutse muri Uganda aho babaga nk’impunzi.
Yagize ati: “Bihita binyibutsa ibintu Juvénal Habyarimana yigeze gukora na minisitiri w’u banye n’amahanga icyo gihe, witwaga Casimir Bizimungu. Inkotanyi zigitera, yari yavuze ko yatewe n’u Bugande.
Ati: “Minisitiri we yavugaga ngo arashaka kuganira n’u Bugande kuko ari bwo bwa muteye ariko nyuma, bigaragara ko afitanye ikibazo n’impunzi z’Abanyarwanda babujijwe gutaha kugeza ubwo zifata icyemezo cyo gufata Imbunda ngo zitahe ku mbaraga.”
Tshisekedi na Guverinoma ye, banze kuganira na M23 bagasobanura ko bashaka kuganira n’u Rwanda kuko ngo rwihishye mu gicucu cy’uyu mutwe wa M23. Uyu munyamategeko yokomeje kuvuga ko ibyo bisa n’ibyavuzwe n’ubundi na Bizimungu.
Maze Uwizeyimana asoza avuga ko uruhande rurushwa imbaraga mu ntambara rugomba guca bugufi, rukemera ibiganiro. Maze avuga ko leta ya Kinshasa yari kwiriye guca bugufi kugira ngo ishake umuti wigisubizo kirambye ku ntambara imaze imyaka myinshi muri icyo gihugu.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.