Kumunsi w’ejo hashize tariki Cyumi zukwezi kwa Cyenda, ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zakozanyijeho n’ingabo za Sudani y’Epfo zirwaniye mu Ntara ya Haut-Uele muri RDC. Aya namakuru yatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano murico gihugu ca Congo Kinshasa.
Nkuko ayamakuru akomeza avuga nuko ingabo za Sudani y’Epfo zari zikurikiranye inyeshyamba za NAFSA mu gace ka Waliwa, agace ko muri Sheferi ya Logo Bagela, Teritwari ya Faradje, ku mupaka hagati ya RDC na Sudani y’Epfo.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Uéle bwana Captain Yuma Kisher, yagize ati: “Ingabo za Congo zashoboye gusubiza inyuma ingabo za Sudani y’Epfo zisubira hakurya y’umupaka. Nta nkomere cyangwa impfu ku ruhande rwa FARDC. Ku rundi ruhande, Hapfuye benshi abandi barakomereka ku ruhande rw’inyeshyamba za NAFSA n’ingabo za leta ya Sudani y’Epfo. Bose basubijwe mu gihugu bakomokamo kandi ituze ryagarutse.”
Umuvugizi w’ingabo muri kariya gace yasobanuye ko atari ikibazo cy’imirwano hagati ya FARDC n’ingabo za Sudani y’Epfo ahubwo ko ari ugukurikirana gusa izi nyeshyamba za NASFA.
Kuva mu mwaka wa 2020, bivugwa ko ingabo za Sudani y’Epfo zagiye zikorera ibikorwa inshuro nyinshi ku butaka bwa Congo. Sosiyete sivile muri iyi Ntara isobanura ko uko gucengera kw’izi ngabo za Sudani y’Epfo guterwa no kuba Leta itagenzura umupaka uhuza DRC na Sudani y’Epfo. Igasaba ko hakongerwa ubugenzuzi bwa gisirikare ku mipaka ihuza ibi b’ihugu byombi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.