Havuzwe impamvu Perezida Tshisekedi wa RDC yishimiye imyanzuro iheruka gufatirwa i Luanda.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yavuze ko yishimiye ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika imirwano hagati y’Ingabo ze n’iza M23, yiyemeza ko igihugu cye kitazigera kibura mu biganiro bya Luanda, muri Angola.
Ahagana ku wa Mbere tariki ya 12/08/2024, Tshisekedi yakiriye umuhuza ku makimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali, ari we umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço, amwakirira i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya RDC.
João Lourenço yageze i Kinshasa aturutse i Kigali, aho ku Cyumweru tariki ya 11/08/2024, yari mu muhango wo kurahira kwa perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ndetse mbere y’uko Lourenço yerekeza i Kinshasa yabanje kugirana ikiganiro na Paul Kagame.
Minisiteri w’ubanye n’amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yabwiye itangaza makuru ko Lourenço na Tshisekedi bishimiye kuba ingabo za RDC na M23 barashoboye guhagarika imirwano nk’uko babisabiwe mu nama y’abakuru ba dipolomosi yabereye i Luanda ku itariki ya 30/07/2024.
Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byombi bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko kuva ku itariki ya 04/08/2024, banashimangira umuhate wabo wo kugira ngo aka gace kubahirizwe ndetse kanashyirwe mu bikorwa n’impande zose zakemeranyijeho.”
Aba bakuru b’ibihugu byombi kandi basabye ko hakomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gushakira ikibazo cy’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC igisubizo kirambye.
Minisitiri Thérèse Kayikwamba kandi, yavuze ko Tshisekedi yagaragaje gukomeza kuba muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda bigamije guhoshya umwuka mubi w’intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati: “Tshisekedi Tshilombo yagaragaje ko Guverinoma ya Kinshasa yiteguye kugaragara mu biganiro bizaja bitegurirwa i Luanda, ku buhuza bwa João Lourenço.”
MCN.