Amerika yagaragaje ikiyihangayishije ku ntambara ibera muri RDC.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yamaganye Guverinoma ya Kinshasa ikoresha imbaraga zagisirikare mu gushakira u Burasirazuba bw’iki gihugu amahoro, igaragaza ko ibiganiro by’i Luanda aribyo bigomba gushyirwa imbere kandi bigakomeza hagati y’u Rwanda na RDC.
Ni byatangajwe n’umuvugizi wa Francophone mu butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Johann Schmonsees, ubwo bari mu bikorwa by’inteko rusange igira iya 79 y’umuryango w’Abibumbye.
Mu kiganiro uyu muyobozi yahaye ibiro ntara makuru by’Abanye-kongo, ACP, yagize ati: “Nta gisubizo gihari cya Gisirikare cyazana umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Yagaragaje kandi ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zidashyigikiye ibibera muri RDC byo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ati: “Turamagana twivuye inyuma ibikorwa by’ibyaha bihohotera abaturage b’abasivile.” Avuga kandi ko igihugu cye gikomeje gushyira imbere inzira z’ibiganiro mu bibazo byose byaba biri ku mugabane wa Afrika, ndetse avuga ko iki gihugu gishyigikiye imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, mu gushaka umuti urambye ku bibazo bikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.
Yanaboneyeho kandi gushyikiriza Guverinoma ya Kinshasa n’iya Kigali gukomeza inzira yo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibi bihugu byombi zikoresheje ibiganiro.
MCN.
Pierrekayiranga3@gmail.com
Nibareke guteka umutwe, Iyo ushyigikiye ikinyoma ntacyo ugeraho !
Ubu niho kwibutsa kuririr’abaphuye !
Iyo umuntu yitaby’IMANA Imana mu Rwanda , abayarashwe!!!
Indwara ntizikic’Abantu !!!??