Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20/01/2024, umukuru w’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yarahiriye kuyobora RDC manda ya kabiri.
Perezida Félix Tshisekedi, ari mbere y’imbaga y’abantu benshi n’abakuru b’ibihugu byo k’u mugabane w’Afrika, yarahiriye kuyobora Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuyivuganira no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ati: “Ndahiye kulinda icyubahiro n’imbibi z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Perezida Félix Tshisekedi, yanavuze ko Abaturage b’Igihugu cye biteze byinshi ku buyobozi bwe
Yasezeranije kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu no kurwanya ubushomeri ahanini mu rubyiruko, ndetse no guharanira ko n’igihugu kizabamo uburinganire.
Intsinzi ya perezida Félix Tshisekedi, yanenzwe n’abo bahataniye kuyobora RDC barimo Moïse Katumbi, wabaye uwakabiri mu matora, Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege, Floribert Anzuluni, n’abandi.
Aba temera ibyavuye mu matora bari bateguye imyigaragambyo yamagana irahira rya Tshisekedi gusa ibi bisa n’ibitabaye Kinshasa n’ahandi, usibye imyigaragambyo yakozwe i Goma na Beni.
Bruce Bahanda.