Umuyobozi w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yashinje Igisirikare cy’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubashoraho intambara mugihe bari mugihe cya gahenge(cease-fire), bategetswe na leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje ahagana k’u wa Gatatu, tariki 13/12/2023, n’ibwo impande zihanganye zasabwe kuja mu gahenge kiminsi 14, nyuma y’uko bari bavuye mu kandi gahenge kiminsi itatu (3), nako kari kasabwe n’ubutegetsi bwa perezida Joe Biden.
Nk’uko Berterand Bisimwa wa M23, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki 22/12/2023, yagize ati: “Kuva ejo tariki ya 21/12/2023, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bagabye ibitero ahari ibirindiro bya ARC/M23, mu bice byo muri teritware ya Masisi.”
“Mu buryo bugaragara ziriya Ngabo za RDC, ziragaragaza ko bashaka gukaza umurego kuko bongeye kutugabaho ibitero uyu munsi.”
Yakomeje avuga ati: “Kwinjira mu ntambara kw’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, barashaka kuburiza uburyo Amatora yarimo agana kumusozo.”
Berterand Bisimwa, yasoje avuga ati: “ARC/M23, iraburira ko iza gukomeza kw’irwanaho kinyamwuga kugira ngo irengere abaturage n’imitungo yabo.”
Amakuru yizewe Minembwe Capital News, ikesha Isoko yacu, ahamya ko umutwe wa M23, wafashe uduce twabereyemo imirwano aritwo twa Kinduzi na Gatama, muri Grupema ya Matanda, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ay’amakuru akomeza avuga ko M23 kuri ubu inagenzura utundi duce tubiri turi mu nkengero za Rubaya, turi muri Grupema ya Bashali, ni uduce bivugwa ko twabereyemo imirwano kumunsi w’ejo hashize, tariki 21/12/2023.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.