Umutwe wa M23 wambuye Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa imbunda zirimo n’izikanganye.
Ni mubutumwa bwa mashusho bwashizwe ahagaragara ku mbuga nkoranya mbaga, bwerekana amafoto y’imbunda zikaze zafashwe n’abarwanyi ba M23 aho bazambuye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi bikoresho birimo imbunda ziremereye byafashwe mu mirwano iri kubera mu bice byo muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko bivugwa iyi mirwano yabereye ahitwa Bweru ho muri Grupema ya Bashali-Mokoto , inarangira aka gace kabohojwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Agace ka Bweru kaje kiyongera ku tundi duce turimo Nyange, Mpati na Bibwe natwo two muri iriya Grupema, M23 itwigaruriye mu minsi ibiri ishize.
Mu mashusho umutwe wa M23 washize hanze y’imbunda wafatiye muri ibyo bice agaragaza ibikoresho bikomeye birimo n’imbunda ikanganye aho uyitegereza ku mafoto ukabona ikoze nk’i modoka kandi ikagaragaza n’igitinyiro ubona ko iremereye.
Ndetse muri ayo mashusho ubona imbunda zafashwe bazitondesheje ku murongo naho umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare Lt Col Willy Ngoma azihagaze ku ruhande.
Imirwano yongeye kubura muri teritware ya Masisi na Rutshuru mu gihe nta Cyumweru kirashira leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitangaje agahenge k’ibyumweru bibiri ku mpande zihanganye.
Ni agahenge kuri ubu buri ruhande mu zihanganye rushinja urundi ku kica.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.