Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, yigambye kunesha, nyuma y’uko urugamba rwa none ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ku bufatanye n’iza SADC, baruhuriyemo n’uruva gusenya.
Uy’u munsi k’u wa Mbere, tariki ya 22/01/2024, ndetse no ku Cyumweru, k’u munsi w’ejo hashize, Ingabo za leta ya Kinshasa n’abayifasha kurwana aribo FDLR, Wagner, SADC, ingabo z’u Burundi, batsinzwe bidasubirwaho n’Ingabo za ARC/M23.
Ni mu mirwano ikomeje ku bahanganisha muri Karuba no mu nkengero zayo muri teritware ya Masisi, na Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo ndetse ni mirwano yabaye uy’u munsi, ibereye muri bice n’ubundi, biherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, akoresheje urubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ukwihuza kw’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC, byabahindukiye ubusa, mbese umuntu ya bikuba na zero.”
Yakomeje agira ati: “Muri Kibumba, bakubiswe, Karuba n’uko werekeza Mweso, ahajya Kashunga, bahindutse ubusa imbere ya M23.”
Ibi abivuze mu gihe hari amakuru akomeje gutangwa na Sosiyete sivile yo muri teritware ya Nyiragongo, ko Amakambi ya Wazalendo na FARDC, yaraherereye mu bice byo muriyo teritware ko yahindutse umuyonga.
Nyiragongo akaba ar’iyo teritware ifite ibice biherereye mu nkengero z’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
K’urundi ruhande M23 ya mbuye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC, ibikoresho byinshi birimo Imbunda zirasa kure nizirasa hafi.
Bruce Bahanda.