Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, umu minisitiri yeguye nyuma y’iminsi irindwi gusa, amaze ashizwe muri izo nshingano.
Ni minisitiri Stéphanie Mbombo Muamba wari umaze icyumweru kimwe atangiye imirimo, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, nk’uko ibi byemejwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe w’iki gihugu.
Byagize biti: “Minisitiri w’intebe yamenyesheje perezida Félix Tshisekedi ko minisitiri Stéphanie Mbombo Muamba yeguye, maze nawe amukuraho izo nshingano zo ku rwego rwo hejuru.”
Stéphanie Mbombo Muamba, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko yafashe uwo mwanzuro uremereye ku mpamvu ze, yongeraho ko akomeje gushyigikira perezida uriho kandi ati: “Nifurije intsinzi nyayo Guverinoma ya Judith Suminwa.”
Yagiye kuri uyu mwanya avanwe aho yakoraga nk’u mujanama w’u mukuru w’ibiro by’u mukuru w’igihugu ku bijyanye n’ibidukikije.
Kwegura kwe ntibisanzwe mu butegetsi bwa Kinshasa, kandi igitangaje yegura mu minsi irindwi gusa ahawe izo nshingano, ni mu gihe kandi yari yabanjye kugaragaza ko yishimiye izo nshingano.
Uku kwegura kwatumye benshi muri iki gihugu bavuga bakekeranya ku mpamvu nyakuri zaba zabiteye.
Ahagana isaha z’umugoroba wo ku wa Gatanu mu Cyumweru gishize, nibwo minisitiri Stephanie Mbombo Muamba na bagenzi be bakoze inama ya mbere y’abaminisitiri , muri iyo nama anavuga ko mu bimureba, afite ubushake kandi azanye ingufu n’impinduka mu kuzana umusanzu munini w’umutungo kamere, mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.
Uyu Stephanie wize amategeko y’u bubanyi n’amahanga, yagiye ahagararira RDC mu nama mpuzamahanga zitandukanye ku bigendanye n’ibidukikije n’izirebana n’ingaruka ry’ikirere.
Kandi yari asanzwe ari umukuru w’ishyaka Cercle des Réformateurs Intègres du Congo (cric), ishyaka rishigikiye UDPS rya perezida Félix Tshisekedi,mbere yahoze mu ishyaka rya Mouvement de Liberation du Congo (MLC) rya Jean Pierre Bemba, aza kurivamo avuga ko ridashyira imbere uburenganzira bw’abagore nk’uko yabyifuzaga.
Umwirondoro wa Stephanie Mbombo Muamba ugaragaza ko yabaye mu bihugu by’i Burayi, mu Bubiligi no muri Australia, ndetse kandi yigezeho kuba umunyamakuru muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yari umwe mu bagore 17 mu bantu 54 bagize Guverinoma nshya ya Congo , ubu iraburamo umwe nyuma yo kwegura kwe.
MCN.
Comments 1