Ubuyobozi bwa M23 bakoze impinduka mu gisirikare cyabo bazamura abasirikare 18 mu mapeti yo hejuru.
Ibi biri mu itangazo M23 yashize hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 25/01/2024, ririho umukono wa Perezida Berterand Bisimwa.
Nk’uko itangazo ribivuga n’uko kuzamura mu mapeti bamwe mu basirikare ba M23, ari icyemezo cy’ibyifuzo by’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya M23.
Mu bazamuwe mu mapeti, harimo Musanga Justin wari Colonel, ubu akaba yahawe ipeti rya Brigadier General, hakabamo ba bibiri bahawe ipeti rya Colonel bavuye kurya Lieutenant Colonel, aribo; Nsanze Nzamuye Jimmy na Karangwa Bahire Justin.
Harimo kandi batandatu bari bafite ipeti rya Major, bakaba bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel, aribo; Major Willy Ngoma usanzwe ari n’umuvugizi wa M23, mu bya gisirikare.
Muri aba bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel bakuwe kurya Major, barimo kandi Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbajimbere Innocent, Makomanri Ruben, Kasongo Papy, Mwiseneza Gakwaya Christian.
Havuzwemo kandi abandi basirikare icyenda, bazamuwe ku ipeti rya Sous Lieutenant aribo; Sebintu Kabagema Léonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonne, Kigabo Jaques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Biemvenu.
Abasirikare ba M23 bazamuwe mu mapeti yo hejuru mugihe hashize umunsi umwe gusa, ubuyobozi bwa M23, bashinze ubuyobozi bugenzura ibice bigenzurwa n’uwo mutwe ahanini muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bruce Bahanda.