Ingabo za SADC ngo zishobora kutaja muri Republika ya Demokarasi ya Congo.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 26/07/2023, saa 11:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Igisirikare c’i gihugu cya Afrika y’Epfo bivugwa ko kiri mu bibazo by’ingutu muri iki gihe, bishobora kuza kigora mu gutanga umusanzu ugaragara mu mutwe mushya w’ingabo za SADC zigomba kujya kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC ahari imirwano ihuza M23 n’ingabo za leta ya Kinshasa.
Umushakashatsi mukuru mu Kigo cya Afrika y’Epfo cyita ku Bibazo Mpuzamahanga, Stephanie Wolters, we avuga ko mu gihe igice gito cy’indege za kajugujugu z’ingabo zirwanira mu kirere ari zo zishobora kuguruka ndetse abasirikare bagera kuri 2600 ba Afrika y’Epfo basanzwe mu butumwa bwa Loni muri Congo-Kinshasa, kubwizo mpamvu akabonako iki gisirikare kitaba kigitanze umusanzu gusa ibihugu nka Mozambike, Zambia, Namibia na Angola kwaribyo byatanga uyu musanzu.
Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu biherereye muri Afrika y’Amajyepfo (SADC) urashaka ko ingabo zawo zoherezwa muri Congo mu mpera zukwezi Kwa Venda(9), ariko kugeza ubu ntiharamenyekana neza abasirikare bazaba bagize brigade y’abasirikare 5 000 nk’uko iyi nkuru tuyikesha Ikinyamakuru cya News24.
Ibihugu bitanga ingabo bigomba kwirengera amafaranga azagenda muri ubu butumwa ubwabyo mu mezi atatu ya mbere, nyuma bikazahabwa ingurane ku modoka zizakoreshwa n’abasirikare.
Izi ngabo z’akarere ka SADC zitezweho guhashya inyeshyamba za M23 mu gihe amatora y’igihugu ategerejwe uyu mwaka mukwezi Kwa 12. Ingabo z’Umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (EAC), Leta ya Kinshasa yari yitezeho kurwanya inyeshyamba za M23, zo zigomba gutangira kuhava mu ntangiriro zukwezi Kwa Venda(9).
Ingabo z’akarere zagomba gukorana n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rubereye, ariko zifite umuyobozi wazo bwite utabazwa ibisobanuro na Loni. Byongeye kandi, ingufu za politiki n’igisirikare zigomba guhuzwa n’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU).
Mu kwezi kwa Gatanu uyumwaka, nibwo abayobozi bo muri SADC bemeje ishingwa ry’umutwe w’ingabo z’akarere zigomba koherezwa mu burasirazuba bwa Congo mu nama yabereye i Windhoek. Naho mu Cyumweru gishize, ibihugu byagombaga kwerekana umusanzu wabyo uko uzaba uteye, ariko amakuru arambuye ntaramenyekana.
Nk’uko Wolters abitangaza ngo Angola na Botswana bifite igisirikare cyo mu kirere gifite ibikoresho ku buryo byatanga indege.
Ingengo y’imari iteganyijwe ku ngabo za SADC igera kuri miliyoni 554 z’amadolari, ariko aya mafaranga ntaraboneka. Kugeza ubu kohereza ingabo bishobora kuzatwara umwaka urenga cangwa se bikarangirira mumagambo nkuko bivugwa nuwo mishakashatsi.
Ibihugu bigize uyu muryango bigomba kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa ahandi ku Isi kugira ngo bigire uruhare mu kohereza ingabo. Wolters akavuga ko adashobora kubona ukuntu igihugu icyo ari cyo cyose mu bikomeye cyazashyigikira izi ngabo mu bijyanye n’amafaranga. Amaherezo, ngo umutwaro munini w’amafaranga uzajya ku bihugu bizatanga ingabo, kandi ngo Afrika y’Epfo ntishobora rwose kubyishingira.
Impuguke mu bya gisirikare Helmoed-Römer Heitman avuga ko abasirikare 5 000 gusa badashyigikiwe n’ingufu z’igisirikare cyo mu kirere, ntacyo zageraho mu bikorwa byazo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ngo uko bimeze ubu, Afrika y’Epfo ntishobora no kuzuza inshingano zayo muri Mozambike. Amaherezo byasabye izindi mbaraga nk’iz’u Rwanda muri kiriya gihugu mu guhashya intagondwa z’abayisilamu.
Ingengo y’imari y’Igisirikare cya Afrika y’Epfo muri uyu mwaka ubutunzi bwabo bw’agabanutseho miliyoni 500 z’Ama-Rand.
Hakurikijwe ibyo ibigo Krygkor na Denel (bikora bikanacuruza intwaro bya Afrika y’Epfo)biherutse kugeza kuri komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe umutekano, gusa muri kajugujugu zo kugaba ibitero 11 za Rooivalk ni zo zishobora gukora.
Kajugujugu zibiri za Oryx zoherejwe muri Mozambike, imwe gusa ni yo ikora. Naho muri zitanu zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zibiri ntizishobora gukora, ariko n’izishobora gukora ntizaguruka kubera ko imyitozo y’ibanze y’abatwara indege yangiritse ku buryo batemerewe kuguruka. Red Hawks yari muri Congo na yo yakuweyo kuko Denel itagifite amafaranga yokuyigoboka, ngayo nguko.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.