Imirwano yabaye ejo ku Cyumweru, tariki ya 21/01/2024, yongeye gusiga abaturage benshi bahunze ibice bya Karuba no mu nkengero zaho, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bya vuzwe iriya mirwano yabaye k’umunsi w’ejo, havuzwe mo n’Ingabo za SADC aho ndetse amakuru avuga ko umwe mubayobozi bishirahamwe rya SADC ko yari yaje kugenzura ibikorwa by’izi Ngabo, umunyamahanga mukuru wa SADC Magosi, ukomoka mu gihugu ca Botswana.
Kugeza ubu Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RDC, zigizwe n’ingabo za Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
Bityo rero imirwano yabaye ejo ihuje M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC na SADC, yaje guhagarara mu masaha y’ijoro rishira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22/01/2024.
N’i mirwano bivugwa ko yabereye mubice byinshi harimo Kibumba, Karuba no mu nkengero zaho.
Ibi byemezwa n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko biriya bitero leta ya Kinshasa n’abayifasha kurwana aribo FDLR, FARDC, Abacanshuro Ingabo z’u Burundi na Wazalendo ndetse na SADC, ko bifashishe drone n’imbunda zirasa kure, barasa ibisasu mu baturage.
Kanyuka yagize ati: “Kuriki Cyumweru, tariki ya 21/01/2024, ihuriro ry’Ingabo za RDC n’imitwe ifatanya nazo hamwe n’izi Ngabo za SADC, bagabye ibitero mu baturage, mu duce twa Mapati na Karuba, muri teritware ya Masisi na Kibumba, muri Nyiragongo.”
Uruhande rwa leta ya Kinshasa ntacyo baratangaza ku bijanye n’intambara yabaye ku Cyumweru.
Gusa amakuru agera kuri Minembwe Capital News, yemeza ko iy’i mirwano yongeye gutuma abaturage bongera guhunga k’ubwinshi mu bice bya bereyemo imirwano, aho bivugwa ko bahungiye muri Rutsuru abandi berekeza muri Nyiragongo.
Umuryango w’Abibumbye wari uheruka gusohora raporo nshya ivugako ingabo za FARDC zifatanije n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Maï Maï na Nyatura yahujwe ikitwa Wazalendo, n’Ingabo z’u Burundi, M23 kuri ubu ivugako hiyongereye n’Ingabo za SADC.
Iby’uko ingabo z’u Burundi zihuje n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, leta ya Bujumbura yabiteye utwatsi.
Bruce Bahanda.