Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyatangaje ibinyuranye nibyo igisirikare c’u Rwanda (RDF) batangaje ku musirikare wa FARDC warasiwe k’u butaka bw’u Rwanda, aharejo tariki ya 16/01/2024.
Nyuma y’uko Abasirikare batatu ba FARDC binjiye k’u butaka bw’u Rwanda, binyuranyije n’amategeko umwe muribo akaza kuhasiga ubuzima arashwe abandi ba biri barafatwa. RDF yahise itangaza ivuga iti: “Abasirikare ba FARDC binjiye mu Rwanda, bafite imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, n’amagazine zitatu zirimo amasasu 105 ko kandi binjiriye Rubavu ndetse ko umwe muribo yagerageje kurasa birangira yishwe arashwe abandi bakaza gufatwa.”
uy’u munsi rero tariki ya 17/01/2024, ubuyobozi bw’Ingabo za RDC, bemeje urupfu rw’umusirikare wabo warasiwe k’u butaka bw’u Rwanda, ariko banyuranya n’ibyo RDF yatangaje.
Mu itangazo rya giye hanze ry’igisirikare cya FARDC, ririho umukono w’u muvugizi w’iki Gisirikare, major Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, rigira riti: “Abasirikare batatu ba FARDC bari ku burinzi bw’umupaka muremure uhuriweho na RDC n’u Rwanda, bisanze mu buryo bwo kwibesha k’u butaka bw’u Rwanda ahagana isaha za saa 10:00.”
Rikomeza rigira riti: “Umwe muribo yishwe, abandi bafatwa n’igisirikare c’u Rwanda.”
N’itangazo ryanavuze kandi ko bariya basirikare babo bari bafite amapeti ari mucyicyiro gitangira.
Itangazo rya FARDC risoza rishimangira riti: “Iki kibazo cy’abasirikare ba Congo cyangwa b’u Rwanda bajya bisanga k’u butaka bw’u Rwanda cyangwa bwa RDC. Igihe cyose urwego rushinzwe imipaka mu karere (EJVM), rwa komeje kuza bafasha kugira ngo abafashwe baze basubizwa i Bihugu byabo. Tubabajwe rero n’uko umwe muri aba basirikare batatu yarashwe arapfa; kuri ubwo, turasaba ko urwego rwa EJVM ru bikurikirana kugira ngo abafashwe basubizwe iwabo ndetse n’u murambo w’u warashwe usubizwe mu Gihugu cyabo.”
Bruce Bahanda.