Azarias Ruberwa wigezeho kuba visi perezida wa RDC, yagize icyavuga ku Banyamulenge baguye mu Gatumba.
Hari mu muhango wabereye muri States ya Arizona yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho Abanyamulenge baturiye icyo gihugu bibutse ku nshuro ya 20, Abanyamulenge baguye mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, Ruberwa yavuze ko Abanyamulenge batangiye kwicwa kuva kera, kandi ko n’ubu bagikomeje kwicwa, bityo abasaba kw’irwanaho.
Uyu muhango wabereye muri States ya Arizona wakozwe ahar’ejo tariki ya 10/08/2024.
Mu butumwa bw’amashusho bwagiye bushirwa hanze, bugaragaza ko muri uwo muhango hitabiriye abashitsi benshi kandi barimo na bamwe mu bategetsi b’Abanyamerika, nk’uwitwa Dr Gregory Stanton uri mu bakurikiranira hafi ubwicanyi bugenda bukorerwa hirya no hino ku Isi.
Hari kandi na Alondora Lopez ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo na Azarias Ruberwa Manywa waje no guhabwa ijambo muri uyu muhango.
Muri bimwe Azarias Ruberwa yavuze, yagaragaje ko Abanyamulenge batangiye kwicwa kuva mu mwaka w’ 1964 na nyuma yaho.
Bizwi ko hari Abanyamulenge biciwe ahitwa ku Gatongo, Kirumba, Kabera n’ahandi. Aba bagiye bicwa mu bihe bitandukanye hagati mu myaka ya 1964 na 1996.
Usibye kuvuga ko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ko batangiye kwicwa kera, Ruberwa yanashimiye Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michelle wa mamaye ku mazina ya Makanika, avuga ko bitanze bamena amaraso yabo, ndetse anasaba ko Abanyamulenge bagomba kw’irwanaho kugira ngo birindire umutekano wabo.
Ati: Ndashimira Twirwaneho yitanze imena amaraso yabo, rero, natwe tugomba kwitanga tukaba ba Nehemiya b’Imulenge.”
Azarias Ruberwa Manywa yabayeho visi perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu mwaka w’ 2003 kugeza 2006 , nyuma yaje kugenda ahabwa indi myanya ikomeye muri leta ya Kinshasa aho yanabayeho minisitiri wa décentralisation et Réformes.
Ruberwa yavukiye mu gace k’i Mulenge kitwa Rugezi ni muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Akaba yaravutse mu mwaka w’ 1964.
Kuri ubu asigaye atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango we.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.