Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zikomeje ibiganiro bimara umwuka mubi urihagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni bya vuzwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, aho yemeza ko leta Zunze Ubumwe z’Amerika zidahwema kuganiriza Abayobozi b’ibihugu byombi mu kugarura umubano umaze igihe kitari kinini ubaye mubi.
K’u wa Kane, itariki ya 25/01/2024, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, yakiriwe na Perezida w’umutwe w’Abadepite, m’u Rwanda, Mukabalisa Donatille uvuga ko bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibijyanye n’umutekano by’umwihariko wo mukarere no kurushaho guhamya ubufatanye.
Yagize ati: “Twishimiye umubano mwiza hagati y’Amerika n’u Rwanda, umubano ushingiye kuri byinshi, ku bufatanye, ku butwererane mu bice byinshi, ubukungu, ubucuruzi, ubushoramari n’ibindi.”
Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yanavuze ko i gihugu cye, kizakomeza guharanira ko umubano w’u Rwanda na RDC, uba mwiza hifashishijwe diplomacy.
Yagize ati: “Mu byu kuri nishimiye amahirwe yo kwigira byinshi ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bigamije ubufatanye hagati y’inteko yacu n’iy’u Rwanda ifite ibyo twabigiraho.”
Yakomeje agira ati: “Ku birebana n’umutekano mu karere, murabizi ko Amerika ibikora munzira ya Diplomacy, rero niyo nzira ikomeje hamwe n’inshuti zacu z’u Rwanda n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Ibi bikozwe mugihe mu mpera z’u mwaka ushize w’2023, Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yari yavuze ko yavuganye na perezida wa RDC n’uwu Rwanda, bagaruka ku mwuka mubi wari hagati y’ibyo bihugu byombi, aho ku mipaka ihuza ibyo bihugu hari ubushamirane bukaze.
Mur’icyo gihe Blinken, yasabye Abayobozi b’igihugu byombi, guhosha amakimbirane ndetse no kuvana abasirikare bari barunzwe ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo Kinshasa.
Bruce Bahanda.