Justin Bitakwira wahoze ari minisitiri w’iterambere ry’icyaro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashinjwe kurya ruswa yakayabo k’idolari z’Amerika.
Ni amakuru mashya yashizwe hanze na minisitiri w’imari uriho ubu kuri ubu butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Yahishuye ko minisitiri w’imari yatsimbuye kuri uyu mwanya ari we Sele Yalanguli hamwe na Justin Bitakwira, ubwo bari ba minisitiri mu gihe cyabo bariye ruswa yakayabo k’idolari z’Amerika zingana na 400.
Minisitiri w’imari uriho ubu avuga ko ay’amakuru ya yamenyeshejwe n’abakozi bakora muri minisiteri y’imari, iyo abereye umuyobozi mukuru muri iki gihe.
Sele Yalanguli washinjwe kwa kira ruswa yahoze ari minisitiri w’imari muri RDC, yayoboye kuva mu mwaka w’ 2019 kugeza mu mwaka w’ 2021. Avuka mu Ntara ya Ubangi y’Amajy’epfo, akaba yarabonye izuba kuya 24/08/1968.
Mu gihe Justin Bitakwira nawe ushinjwa kurya ruswa yahoze ari minisitiri w’iterambere ry’icyaro, yayoboye hagati muri iyo myaka, ariko we avuka mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gace ka Lemera ho muri teritware ya Uvira. Avuka mu bwoko bw’Abapfurelo.
Justin Bitakwira azwiho kugomesha ubwoko avuka mo no kubukangurira kwanga Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.
Ni kenshi Justin Bitakwira yagiye yumvikana mu gukoresha imvugo z’u rwango, aho ndetse mu minsi ishize yahamagajwe mu nkiko kwisigura ku mvugo zurwango zibiba amacakubiri mu moko aturiye u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.