Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 29/06/2023, Saa 7:00Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mwijoro ryakeye ryo kw’itariki 28/06/2023, Abanyamulenge babiri bo mumuryango umwe baraye bashimuswe n’inyeshamba zomumutwe wa Mai Mai.
Iki gikorwa cyabereye muri Karitye ya Nyakabaraza ho Kubwegera muri Plaine Dela Ruzizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Bikaba byarabaye ahagana mumasambili zijoro nkuko bivugwa na bamwe baturiye aka gace ka Bwegera. Aba turage baturiye aka gace ba bwiye Minembwe Capital News, ko Mai Mai ubwo yazaga yabanjye kurasa amasasu atari menshi maze birangira binjiye munzu bashimuta Serugo na Mushikiwe.
Nyuma abaturage batabaje ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), z’ikorera mubice byo Kubwegera iz’ingabo zihageze zanze gukurikira abo bagizi banabi bashimuse Serugo na Mushikiwe. Hubwo ingabo za FARDC zasabye ko hoba gushakisha inimero za telephone zabo bagizi banabi.
Nkuko bakomeje babwira Minembwe Capital News, nuko nanone kandi abaturage bongeye kwiyambaza Soseyete Sivile yomuri ako gace nayo birangira itagize ico ivuga hubwo nayo igasaba ko haba gushakisha inimero za telephone zabashimuse Abanyamulenge babiri.
Gusa Amakuru yizewe Minembwe Capital News, Imaze kwakira nuko muriki gitondo cyanone cyo kuwakane Abanyamulenge baturiye aka gace ka Bwegera bahamagaranye kugira bakore icicaro maze bige ico baribukore nyuma yuko babuze Ubufasha mungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC no muri Soseyete Sivile.
Abanyamulenge muri RDC, bakomeje kugaragariza leta ya Kinshasa na amahanga kuva mbere kose ko bicwa, bashimutwa banyagwa Ibyabo ariko ibi byose leta ya Kinshasa ndetse n’Amahanga bakomeje kuvunira ibiti mumatwi.
Umuryango wa Mahoro Peace Association iyobowe na Adele Kibasumba, bamaganye iki gikorwa bakoresheje Urubuga rwa Twitter maze basaba ko FARDC na Monusco batanga ubutabazi.
Bagize bati: “Amakuru tumaze guhabwa ava ku Bwegera, nuko abasore babiri ba Banyamulenge SERUGO na mushiki we Denise bashimuswe naba reserviste / Mai Mai bajyanwa bugwate ahantu hatazwi. Turasaba Monusco na FARDC gutabara izo nzirakarengane.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.