Trump yahishyuye ibikomeye azakora naramuka atowe.
Donald Trump uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko mu gihe yoramuka atorewe kuyobora iki gihugu azahita akivana mu ntambara imaze igihe ibera muri Ukraine.
Imyaka ibaye ibiri n’igice u Burusiya buri mu ntambara n’ingabo za Ukraine. Ni intambara u Burusiya busobanura ko bugamije kwirwanaho, nyuma y’umubano udasanzwe Ukraine yari ikomeje kugirana n’ibihugu by’amahanga cyane cyane ibihuriye mu muryango w’ubutabarane wa NATO.
Bamwe mu basesenguzi benshi, bavuga ko Amerika iri mu bihugu bituma iriya ntambara itarangira, ku mpamvu z’uko iki gihugu cy’igihangange gitanga inkunga nyinshi y’imbunda kuri Ukraine. Trump kuri uyu wa Kabiri yavuze ko naramuka agiriwe icyizere agatorwa, intambara y’u Burusiya na Ukraine igomba guhita ihagarara burundu.
Ati: “Biden na Kamala nibo badushyize muri iyi ntambara, ariko ntibabasha kuyituvanamo. Ndakeka ko tuzahera muri iyi ntambara nindamuka ntowe, tugomba kuyivamo rwose.”
Ku wa mbere kandi w’iki Cyumweru turimo, Trump naho yari yavuze ko “perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ashaka ko Kamala ariwe uzatambuka ngo kugira ngo intambara ikomeze.”
Yavuze ko bibabaje uburyo buri gihe iyo Zelensky agiye gusura Amerika ahavana miliyari 60$ z’inkunga yo gukomeza intambara.
Kuri ubu kandi Zelensky ari muri Leta Zunze Ubumwe, guhura n’abayobozi b’iki gihugu ku buryo bakomeza ku mushyigikira mu ntambara. Binavugwa ko Zelensky ateganya guhura na Trump muri Amerika, nubwo hari abandi babihakana.
Biteganijwe ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iza guha izindi miliyoni 375$ yo gukomeza gufasha Ukraine guhangana n’u Burusiya.
Kuva intambara ya kwaduka mu kwezi kwa Kabiri umwaka w’ 2022 muri Ukraine, minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, imaze guha Ukraine inkunga ya gisirikare ingana na miliyari 56$.
MCN.